Mu gihe kingana n’amezi abiri ni ukuvuga uku kwezi kwa Kanama kugeza mu kwezi kwa Nzeri, ubukangurambaga bugamije gukumira impanuka mu bakoresha umuhanda bose, buri gukorerwa mu bigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye mu gihugu hose, aho abanyeshuri bagaragarizwa uruhare rwabo mu gukumira no kurwanya impanuka zo mu muhanda ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda na komisiyo y’igihugu y’abana (NCC) ndetse n’ishyirahamwe ryigisha gutwara ibinyabiziga mu Rwanda rizwi nka ANPAER (Association Nationale des Proprietaires des Auto-Ecoles au Rwanda).
Polisi n’abafatanyabikorwa bayo kuva batangira ubu bukangurambaga mu bigo by’amashuri, abanyeshuri n’abarezi babo barabwishimiye kandi barushaho kubwungukiramo byinshi mu bijyanye n’uburyo bwiza bwo gukoresha umuhanda.
Ubu bukangurambaga bwa “Gerayo Amahoro” mu mujyi wa Kigali, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Kanama, bwabereye mu ishuri ry’abakobwa rya Lycée Notre-Dame de Cîteaux aho umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yasabye abanyeshuri b’iki kigo kugira uruhare mu gukumira impanuka zo mu muhanda zihitana ubuzima bw’abantu abandi zikabasigira ubumuga.
Yagize ati “Umuhanda si uwo gukiniramo si n’uwo kurangariramo, niba uvuye mu rugo tekereza urugendo ugiye kugenda ko uriburukorere mu muhanda kandi ugendwamo n’abandi ndetse n’ibinyabiziga. Niyo mpamvu buri wese asabwa kuwitwararikamo kugira ngo yirinde icyateza impanuka.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y'igihugu y'abana Dr. Claudine Uwera Kanyamanza aganira n'abanyeshuri ba Lycée Notre-Dame de Cîteaux.
CP Kabera yavuze ko impanuka zikunze guhitana abana kuberako akenshi bataba basobanukiwe amategeko y’umuhanda akaba ariyo mpamvu Polisi y'u Rwanda n'abafatanyabikorwa bayo bahisemo gukangurira abanyeshuri bo mu mashuri abanza n'ayisumbuye gahunda ya gerayo amahoro.
Yagize ati “ Kugira ngo impanuka zikumirwe n’uko buri muntu wese ukoresha umuhanda yahindura imyumvire n’imyitwarire mu gihe ari mu muhanda. Turabasaba kandi kutemerera abamotari babatendeka, ikindi mukajya mwambara ingofero yabugenewe igihe muri kuri moto no kwambara umukandara muri mu modoka. Ibi byose kandi mukanabitoza abavandimwe, ababyeyi, abaturanyi n’abandi bantu bose muhura nabo.”
Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y'igihugu y'abana Dr. Claudine Uwera Kanyamanza yababwiye ko impamvu yo kuza kubaganiriza k'ubukangurambaga bwa gerayo amahoro ari uko bifuza ko nabo bamenya uruhare rwabo mu gukumira impanuka babishyira mu bikorwa.
Ati “Iyo umuntu akunze undi amwifuriza amahoro. Niyo mpamvu namwe tubifuriza kugera aho mujya amahoro ndetse mukabitoza n'abandi mubigisha uburyo bwiza bwo gukoresha umuhanda.”

CP Mujiji Rafiki.
Dr. Uwera yongeyeho ati “Ibi kandi ntimukabikore mu gihe muri ku ishuri gusa ahubwo muzajye munabikangurira abandi mu gihe muri mu biruhuko. Tubizeyeho kuzaba abanyarwanda beza b'ejo hazaza, ibi muzabigeraho ari uko mwubahirije gahunda ya gerayo amahoro mwirinze impanuka mukazirinda n'abandi."
Icyo abanyeshuri bavuga kuri Gerayo Amahoro
Isaro Sekamondo Marie Gladys wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri y’isumbuye ku kigo cya Lycée Notre-Dame de Cîteaux yavuze ko yumvaga ko abatwaye ibinyabiziga aribo bagomba kugira uruhare cyane mu gukumira impanuka zo mu muhanda ariko akaba yasobanukiwe neza ko abanyamaguru nabo atari indorerezi k’umutekano wo mu muhanda bafite uruhare mu kuzikumira. Ati “ Nakangurira urubyiruko rugenzi rwanjye kubahiriza izi nama tugirwa kugira ngo tuzabasha kubaka u Rwanda rufite umutekano kandi ruzira impanuka.”
Mahoro Geofrey wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza mu kigo cya Kigali Parents yavuze ko basobanukiwe uruhande bagomba kugendamo mu gihe bari mu muhanda n’igihe bagiye kwambukiranya umuhanda ibyo bagomba kwirinda, ibi byose bikaba ngo bizabafasha kugabanya impfu z’abana bahitanwaga n’impanuka.
Uwikunde Nicole wiga mu mwaka wa gatunu w’amashuri yisumbuye mu kigo cya GASS(Gisenyi Adventist Secondary School) giherereye mu murenge wa Gisenyi mu karere ka Rubavu, yavuze ko basobanukiwe ibimenyetso by’umuhanda n’uburyo bawitwaramo aboneraho kwibutsa abakoresha umuhanda kubungabunga amagara yabo birinda impanuka zo mu muhanda.
Niyonkuru David w’imyaka 18 wiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye akaba n’umuyobozi w’abanyeshuri ku kigo cya GS Uwinkomo giherereye mu murenge wa Tare akarere ka Nyamagabe, yashimiye Polisi y’u Rwanda k’ubukangurambaga yabahaye bwa gerayo amahoro.

Yagize ati “Ubu bukangurambaga bwa gerayo amahoro yaba ku giti cyanjye ndetse n’abandi banyeshuri bagenzi banjye twiga ku kigo kimwe ntabwo twari tuzi, bamwe babwumvaga gutyo nko kuri radiyo ariko ubu twabusobanukiwe kandi tugiye no kubukangurira abandi.”
Umulisa Sabrina wiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri y’isumbuye mu rwunge rw’amashuri rwa Kigina mu karere ka Kirehe yavuze ko yasobanukiwe inzira yagenewe abanyamaguru, ikoreshwa ry’ibyapa ndetse ngo ko atazongera kwemera ko bamutendeka ku moto cyangwa mu modoka.
Undi munyeshuri witwa Semigabo wiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye mu kigo k’ishuri cya Ecole Secondaire Nyarutovu giherereye mu karere ka Gakenke yavuze ko basobanukiwe ko batagomba gukinira mu muhanda ndetse n’uruhare rwabo mu kwirinda no kurinda abandi impanuka.
Muri rusange mu bigo by’amashuri hirya no hino mu gihugu abanyeshuri barikugenda barushaho gusobanukirwa ubukangurambaga bwa gerayo amahoro ndetse n’uruhare rwabo mu gukumira impanuka zo mu muhanda.
Kinyarwanda
English










