Trending Now

[AMAFOTO]: Gasabo: Urubyiruko rwasabwe guharanira kubaka u Rwanda ruzira ibiyobyabwenge

Ku itariki ya 31 Nyakanga, kuri Sitade ya Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK) habereye ubukangurambaga bw’urubyiruko rugera ku bihumbi 12 ruturuka mu mirenge 15 igize akarere ka Gasabo. Ubu bukangurambaga bwari bugamije kurwanya icuruzwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko.

Ni ubukangurambaga bwateguwe n’inzego zitandukanye zirimo Polisi y’u Rwanda, Minisiteri y’urubyiruko, Minisiteri y’ubuzima, ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) urwego rw’ubushinjacyaha, ikigo cy’igihugu gishinzwe igororamuco ndetse n’abahagarariye amadini n’amatorero atandukanye.

Ubukangurambnaga ku kwirinda icuruzwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge bwatanzwe hifashishijwe ibiganiro by’abayobozi mu nzego zitandukanye, imbyino n’imivugo; byose byahurizaga ku nsanganyamatsiko igira iti: ‘’ Twubake u Rwanda ruzira ibiyobyabwenge.’’

Dr Patrick Ndimubanzi, umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuzima.

Mu ijambo rye Dr Patrick Ndimubanzi, umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuzima yasabye urubyiruko kwitandukanya n’ibiyobyabwenge kuko byangiza ubuzima bw’abantu.

Yagize ati: ‘’ Umubiri w’umuntu wabaswe n’ibiyobyabwenge  nta budahangarwa uba ugifite bwo guhangana n’indwara zitandukanye, kuko amaraso ye aba yanduye, bityo  abasirikare b’umubiri ntibabashe kuwurinda uko bikwiye.’’

Minisitiri Ndimubanzi yakomeje asaba urubyiruko kutishora mu biyobyabwenge kuko bizabarinda indwara zibishamikiyeho.

Yagize ati: ‘’ Ubusambanyi, ubusinzi bukabije ndetse n’ibiyobyabwenge ni bimwe mubishobora kwangiza ubuzima bwanyu, kubikumira no kubirwanya muri bagenzi banyu bikwiye kuba ibya buri wese.’’

Minisitiri w’urubyiruko Madame Rosemary Mbabazi, we yibukije  urubyiruko ko nta terambere rishoboka ku muntu wabaswe n’ibiyobyabwenge.

Yagize ati: ‘’ Biragoye ko umuntu wabaswe n’ibiyobyabwenge atera imbere kuko ubuzima bwe buba bwaramaze kwangirika, n’amafaranga yagashoye mu bikorwa by’iterambere akayashora mu rumogi,  mugo, n’ibindi bitandukanye byangiza imitekerereze y’umuntu .’’

Minisitiri Mbabazi asoza, yasabye urubyiruko guharanira kuba abanyarwanda bihesha agaciro.

Minisitiri w’urubyiruko Madame Rosemary Mbabazi.

Yagize ati:’’ Mukwiye guharanira kuba abantu bakomeye, ejo hazaza hanyu hakarangwa n’amateka meza agizwe n’ibikorwa byiterambere mwagejeje ku miryango yanyu ndetse no ku gihugu muri rusange.’’

Musenyeri Alex Birindabagabo wari uhagarariye amadini n’amatorero yabwiye urubyiruko ko uretse kuba ibiyobyabwenge byica ubuzima ari n’icyaha gikomeye imbere y’imana.

Yagize ati:’’ muge muzirikana ko iyo wishoye mu biyobyabwenge uba wica umubiri wawe ariko udasize na Roho bityo ukazabura isi ukabura n’ijuru bitewe nawe ubwawe.’’

Musenyeri Birindabagabo yakomeje asaba abashumba b’amadini n’amatorero atandukanye kurushaho kwegera urubyiruko hirya no hino mu nsengero bakabasobanurira ububi bw’ibiyobyabwenge.

Commissioner of Police (CP) Bruce Munyambo  wari uhagarariye Polisi y’u Rwanda  muri ibyo bikorwa, byo gukangurira urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge, yabwiye urubyiruko ko ibiyobyabwenge bitera ababinywa gukora ibyaha bitandukanye birimo, gukubita no gukomeretsa, ihohotera rishingiye ku gitsina ndetse n’amakimbirane mu muryango.

Yagize ati:’’ gukoresha no gucuruza ibiyobyabwenge ubwabyo ni icyaha. Ubifatanywe arafungwa kandi agacibwa ihazabu. Kubishoramo amafaranga ni  ukwangiza umutungo wagakoze ibindi byemewe kuko iyo bifashwe birangizwa .Ababyishoramo turabaragira inama yo kubireka."

CP  Munyambo yakomeje ubutumwa bwe agira ati," Abishora mu biyobyabwenge, baba ababyinjiza mu gihugu, ababitunda babikwirakwiza hirya no hino, ababikoresha; bamwe ni abavandimwe banyu; abandi ni inshuti cyangwa abaturanyi banyu. Nubona umwe muri bo arimo kubinywa uzihutire gutanga amakuru ku nzego zitandukanye abashe kugororwa  kuko numuhishira bizarangira akoze ibyaha bihungabanya umutekano wawe ndetse n’uwabandi.’’

Uretse ibiganiro ku gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge, hanatanzwe ibiganiro birimo kurwanya icuruzwa ry’abantu, amakimbirane yo mu miryango ndetse no kwirinda inda ziterwa abana b’abakobwa.