Kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Ukuboza Polisi y’u Rwanda yifatanyije n’abaturage bo mu mudugudu wa Kami mu murenge wa Kinyinya mu karere ka Gasabo mu gikorwa cy’umuganda wo gukora ahangijwe n’ibikorwa by’ubucukuzi bw’umucanga.
Uyu muganda wari witabiriwe na Comissioner of Police(CP) Emmanuel Butera ari nawe wari umushyitsi mukuru, Kimenyi Burakari ushinzwe uburezi mu karere ka Gasabo , abayobozi ku nzego z'ibanze n'abaturage.
Mu kiganiro yatanze yibukije abaturage ko igikorwa cy’umuganda kiri mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ingamba Polisi y’u Rwanda yihaye zirimo gukumira ibyangiza ibidukikije.
CP Butera yakanguriye abaturage kwirinda gukurikira inyungu za vuba batarebye ibibazo bizakurikiraho mu minsi iri imbere.

Yagize ati:”Turasaba abaturage kureka kureba inyungu za vuba bakura mu gucukura umucanga ,ahubwo murebe ibibazo by’igihe kirekire bizakurikiraho nyuma.Umuturage bakaza bakamuha amafaranga makeya bagacukura umusozi wose ,kuzahasibanganya bigatwara igihugu ingengo y’imari.Murebe iyi misozi duhagazeho ukuntu yabaye”
CP Butera yakome abawira ko leta ntawe ibuza gucukura imicanga ariko bikorwe mu buryo bukurikij amategeko.Yabibukije ko nka Polisi ifite inshingano zo gukurikirana iyubahirizwa ry’amategeko ariko ko itabereyeho guhana ahubwo ibanza kwigisha.
Yagize ati: “Imicanga irakenewe ariko hari gahunda bikorwamo gusa usanga hari ababirengaho,gahunda yashyizweho na leta nta ikaba itakubahirizwa,utayubahiriza azajya abihanirwa n'ubwo ikigambiriwe atari uguhana ahubwo tubanza tukigisha nk’uko uyu munsi twaje kubikora”.
Yakomeje yibutsa abaturage ko kurinda ibidukikije ari ibyabo kandi bikajyana no kugira isuku aho yabakanguriye gucika ku muco wo kunyanyagiza uducupa tw’amazi aho banyuze hose maze asoza asaba abaturage kwigaya ndetse hakabaho no kwikosora mu makosa.

Kimenyi Burakari umukozi wari uhagarariye umuyobozi w’akarere yashimiye Polisi y’u Rwanda kuba yaje gutanga urugero n’ intangiriro mu kurinda ibidukikije.
Yagize ati”Turashimira Polisi y’u Rwanda kuba yaje kuduha intangiriro nziza mu kurwanya icyakwangiza ibidukikije,ubu bufatanye twifuza ko bwakomeza igihe cyose.Abaturage ariko namwe muzatubere abafatanyabikorwa beza mu kurwanya icyakwangiza ibidukikije”.
Muzindutsi Jean Claude na Nzabonantuma Emmanuel ni abaturage bo mu murenge wa Kinyinya,bakoranye umuganda, bashimiye Polisi y’u Rwanda uburyo ibegera bagakorana ibikorwa bitandukanye biteza imbere igihugu.
Muzindutsi yagize ati:”Ibi bintu bisobanura ubuyobozi bwiza bwegera abaturage,kera iyo wabonaga umupolisi wabaga ufite ubwo bwinshi cyane warababonaga ukihisha,ariko ubu urabona ko nta kibazo,baratwegera tugakora ibikorwa nk’uyu muganda”.

Nzabonantuma yavuze ko nabo nk’abaturage bafite uruhare mu kurinda ibidukikije.Yagize ati:”Dufite inshingano zo gufata neza ibidukikije nk’uko abayobozi bamaze kubidukangurira.Igihe cyose tubonye abantu bacukura cyangwa bangiza ibidukikije tuzajya dutanga amakuru ku nzego z’ububozi”.
Iki gikorwa cy’umuganda kibaye mu gihe mu kigo cya Polisi y’u Rwanda hari hamaze iminsi ibiri ku mahugurwa agamije kurinda no kumira icyakwangiza ibidukikije.
Uyu muganda kandi uri mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amasezerano yo ku itariki 7 Ugushyingo 2017, amasezerano y’ubufatanye Polisi y’u Rwanda yasinyanye na Minisiteri y’ubutaka n’amashyamba akaba agamije kwita no kubungabunga ibidukikije n’amashyamba.
Kinyarwanda
English











