Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

[AMAFOTO]: Dore byinshi wibaza kumbwa zikoreshwa na polisi mu gucunga umutekano

Hari byinshi abatari bake bibaza kubuzima bwa buri munsi imbwa zikoreshwa n’abapolisi mu gucunga umutekano hatahurwa ibihishwe birimo ibiyobyabwenge by’amoko yose ndetse n’ibiturika bitandukanye bishobora guhungabanya umutekano.

Muri iyi  nkuru ibi byose wibaza  Ishami Rya Polisi rikoresha imbwa mu gucunga umutekano  “canine brigade” rirabikumaraho amatsiko, aho uraza gusobanukirwa ubuzima bw’izi mbwa muri rusange ndetse n’imibanire yazo n’abapolisi bazikoresha haba mu myitozo ndetse no mugihe cy’akazi nyirizina.

Imbwa itangira gutozwa ingana iki?

Assistant Inspector of Police (AIP) Dan Ndutiye umwe mu batoza izimbwa kumenyerana n’abapolisi bazazikoresha avuga ko kuva ku minsi 50 imbwa ikivuka kugeza ku minsi 120 imbwa itangira gutozwa kumenyerana n’umupolisi uzayikoresha (sterilization phase).

Umutoza (umupolisi) uzakoresha iyi mbwa  mu kazi atangira gutemberana n’imbwa ye, ariko ayitoza kubaha, kwicara, gusaka ndetse no kuyihana mu gihe habayeho kutubahiriza amabwiriza yahawe.

Izi mbwa zitozwa gusaka ibitandukanye

Imbwa zisaka bitewe n’ibyo zatojwe haba mu Rwanda ndetse n’ahandi ku isi izi mbwa zitozwa gusaka ibi bikurikira:

  • Gutahura ibiyobyabwenge bitandukanye (Drug detection)
  • Gutahura ibiturika (Explosive detection)
  • Gusatira no gutahura uwakoze icyaha (Attack& Trucking)

Imbwa zose zifite ubushobozi bungana

Muri rusange imbwa zose zaba iza gakondo cyangwa izo tubona zikoreshwa mu gucunga umutekano zivukana impano yo guhumurirwa n’ibintu bitandukanye ariko igakura bitewe n’ubwoko bwayo ndetse n’icyo yatojwe gukura.

Imbwa ntishobora kwibeshya

Izi mbwa ziba zaratojwe bihagije kuburyo iba ifite ubumenyi butuma  idashobora kwibeshya kucyo yatojwe gusaka,  iyo imbwa isaka iba  ikina na nyirayo ku buryo ikina ishaka gutsinda kugirango ihabwe igihembo.Mugihe igize icyo ivumbura ntishobora kuva aho kiri umutoza wayo atagenzuye ngo arebe ko ari ukuri bityo nayo igenerwe igihembo cyuko yakoze akazi kayo neza.

Imbwa iramba igihe cyingana gite

Muri rusange kurambwa kw’izi mbwa zikoreshwa mu gucunga umutekano bigendana n’uko zifatwa haba uko zikoreshwa mu kazi, Uko zitabwaho mu buzima bwazo ku bigendanye n’amafunguro zihabwa, aho ziba ndetse n’ubuvuzi zigenerwa.

Mugihe cy’umwaka n’igice imbwa ivutse itangira gukora akazi yatojwe, iyo ifashwe neza iramba igihe cyingana n’imyaka 8 buri munsi igakora akazi kayo igihe cy’amasaha 6.

Uko ubuzima bw’izi mbwa bwitabwaho

Izi mbwa zikora akazi gakomeye mu kunganira inzego zumutekano gutahura ibintu itandukanye bihishwe bishobora guhungabanya umutekano niyo mpamvu ubuzima bwazo bwitabwaho uko bikwiye haba Mubyo zirya, aho ziba, isuku ku mubiri, ubuvuzi ndetse no kugenerwa ikiruhuko gihagije kugirango zirambe.

Imirire yazo iteye ite

Izimbwa zigaburirwa amafunguro yiganjemo ibisuguti (Biscuit) ndetse n’inyama byujuje  ibyo umubiri ukenera  birimo,  ibitera imbaraga, ibirinda indwara ndetse n’ibyubaka umubiri.

Muri rusange imbwa ifite ubuzima bwiza iba ipima ibiro kuva kuri kg20 kugeza kuri kg 40, mu kugaburira izi mbwa hashingirwa ku biro zipima aho ifite bike ihabwa ifunguro ryinshi mu gihe ifite ibiro byinshi  mu ganga asaba ko yaboneza imirire.

Ubuvuzi n’isuku yazo

Cyimwe n’umuntu izi mbwa iyo ubuzima bwazo butameze neza zigaragaza ibimenyetso by’uburwayi birimo kurira ndetse no gucika intege. Icyo gihe abaganga bihutira kuyijyana mu cyumba cyagenewe ubuvuzi(Clinic room) hakabaho kuyifata ibizamini nyuma ikaza guhabwa imiti kandi abaganga bagakomeza kuyikurikirana umunsi ku munsi.

Murwego rwo kuzirinda uburwayi kandi isuku yazo yitabwaho cyane kuko zifite ubwogero bugezweho, ndetse n’amasabune yabugenewe (Dog shampon) akoreshwa mu kuzuhagira kugirango azikize umwanda ndetse n’udukoko dushobora kuzitera indwara z’uruhu.

U Rwanda rufata umutekano nk’inkingi ya mwamba ishobora kugeza igihugu ku iterambere rirambye kandi  kigahorana ijambo mu ruhando mpuzamahanga. Niyo mpamvu inzego z’umutekano zihora zongererwa ubumenyi n’amahugurwa azifasha  mu gukumira  inzira zose zakwifashishwa mu guhungabanya umutekano n’ituze ry’abaturarwanda.

Ishami rya Polisi rishinzwe gucunga umutekano hifashishijwe  imbwa (Canine bde)  rihora ryiteguye mu gutahura ibihishwe birimo ibiyobyabwenge ndetse n’i biturika bishobora gutegwa ahahurira  abantu benshi nko ku masitade, ku bibuga by’indege, mu nama cyangwa ibindi bitaramo bihuriramo abantu benshi  bikaba byahungabanya umutekano.

Kugeza ubu iri shami rifite imbwa 90 zikoreshwa n’abapolisi mu gucunga umutekano, izimbwa zigezwa mu Rwanda buri imwe ihagaze arenga  miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda hagendewe kubwoko  bwayo ndetse n’ibyo yatojwe gukora. Imbwa imwe  ifite ubushobozi bwo gukora akazi kagombaga gukorwa n’abapolisi 50.