Umuyobozi mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe ubuyobozi n’abakozi , DIGP Juvenal Marizamunda, mu ruzinduko rw’akazi arimo mu gihugu cya Centrafrika, ku italiki ya 10 Kanama yagiranye ibiganiro n’umuhuzabikorwa mu burenganzira bwa muntu, Najat Rochdi ndetse n’umuyobozi wa Polisi muri MINUSCA, Brig. Gen Zamora.
Mu biganiro yagiranye n’aba bombi, bashimye ubunyamwuga n’umurava bigaragazwa n’abapolisi b’u Rwanda aho baboneyeho no kwihanganisha abanyarwanda kubera mugenzi wabo uherutse kuburira ubuzima muri ubu butumwa.

Ku ruhande rwe, DIGP Marizamunda yijeje aba bayobozi ko abapolisi bari muri ubu butumwa bazakomeza kugaragaza ubushake mu kubungabunga no kubahiriza amahoro muri iki gihugu kandi bigakorwa kinyamwuga.
DIGP Marizamunda nyuma yo kubonana n’aba bayobozi kandi, yasuye imitwe itandukanye y’abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro bwa Loni mu gihugu cya Centrafrika(MINUSCA) aho yabakanguriye gukunda umurimo no guhora biteguye kuzuza inshingano zabazanye muri icyo gihugu.

Uru ruzinduko rw’akazi rugamije kubibutsa kwita no gukunda umurimo ndetse no kurebera hamwe nabo icyakorwa ngo bagume kurangwa n’ubunyamwuga mu kuzuza inshingano bafite muri ubu butumwa.
Aganira n’abapolisi yasuye mu bigo byabo, DIGP Marizamunda yabashimiye ubwitange n’ubushake bafite mu kugaragaza ko indangagaciro nyarwanda z’amahoro n’ituze zisangizwa abaturage ba Centrafrika ndetse n’abaturage ba Afurika muri rusange.
Yabibukije kugumya guhorana uwo mutima no kugaragaza indangagaciro na kirazira bya kinyarwanda, kandi bagakorera hamwe na bagenzi babo baturutse mu bindi bihugu kugirango bose bagere ku ntego zabazanye.

Akaba yaragize ati:”Mumenyere gukorana n’abantu mufite imico itandukanye, kandi mubigishe ibyiza bitandukanye bikorerwa mu Rwanda nk’Umuganda, munabigeze mu baturage b’aho mukorera”.
U Rwanda rukaba rufite abapolisi 450 muri ubu butumwa bwa MINUSCA, barimo 420 bagize imitwe itatu ya FPU, aho buri wose ugizwe n’abapolisi 140, abandi bakaba ari abapolisi bakora batabarizwa mu mitwe(individual police officers) bakora nk’abajyanama.
Kinyarwanda
English











