Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

[AMAFOTO]: DIGP Marizamunda yahaye impanuro abakinnyi ba Police FC bitegura gutangira shampiyona

Mu gihe biteganyijwe ko Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda izatangira ku itariki ya 29 Nzeri, Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe imiyoborere n’abakozi (Deputy Inspector General of Police -DIGP) Juvenal Marizamunda kuwa gatatu tariki  ya 27 Nzeri yahuye n’abakinnyi n’abatoza ba Police FC, abasaba gukomeza umuhate no gukorera ku ntego muri uyu mwaka wa Shampiyona igiye gutangira.

Ubwo yababwiraga ko Polisi y’u Rwanda izakomeza kubatera inkunga yavuze ati:”Nubwo Polisi y’u Rwanda izakomeza, mumenye ko intsinzi ituruka mu gukorera hamwe no gukorera ku ntego.”

Biteganyijwe ko umukino wa mbere wa Police FC muri Shampiyona uyu mwaka izawukina kuwa gatandatu tariki ya 30 Nzeri, ikaba izajya gukina na  Etincelles FC i Rubavu.

DIGP Marizamunda yakomeje abwira abakinnyi ati:”Twe nka Polisi y’u Rwanda tuzakomeza kubashyigikira, ariko mumenye ko umupira uri mu ntoki zanyu kugirango mubyaze umusaruro ubwo bufasha muhabwa.”

Ubwo DIGP Marizamunda yahuraga n’aba bakinnyi, abandi bari bahari ni Perezida wa Police FC Twahirwa Louis Dodo, ba Komiseri bayo barimo Commissioner of Police (CP) Emmanuel Butera na Stanley Nsabimana.

Yakomeje agira ati:” Mu irushanwa nta mukino usa n’undi kandi yose igira amanita angana, ni nayo agomba kuba intumbero yacu kandi tukitegura kuyaharanira, icy’ibanze ni uko muzamura imikinire yanyu kuko mutari abakinnyi ba Police gusa, n’igihugu gikeneye impano zanyu, dukeneye ko muba ababigize umwuga mu makipe akomeye .”

Umuyobozi wa Police FC, Louis Twahirwa Dodo yavuze ko uyu mwaka wa shampiyona ukwiye kugira umwihariko aho yagize ati:” Impano idafite intumbero n’ubwitange ntacyo ivuze.”

Muri uwo muhango, Police FC yanerekanye abakinnyi bayo 7 bashya iheruka gusinyisha, aribo: Iradukunda Bertrand na Nzabanita David bavuye muri Bugesera FC, Nsengiyumva Mustapha na Munezero Fiston baturutse muri Rayon Sports, Ishimwe Issa Zapy, Niyigaba Ibrahim, na Manishimwe Yves waturutse muri Etincelles FC ndetse na Usabyimana wari waratijwe muri Marine FC.