Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

[AMAFOTO] Bugesera: Abatwara abagenzi ku magare bakanguriwe kubahiriza amategeko y’umuhanda

Polisi y’u Rwanda ikomeje ubukangurambaga ku mutekano wo mu muhanda ku banyarwanda b’ingeri zose bakoresha umuhanda, ni mu bukangurambaga bwiswe Gerayo Amahoro.  Ni muri urwo rwego  kuri uyu wa kabiri tariki ya 17  Polisi  y’u Rwanda ifatanyije n’ubuyobozi bw’akarere ka  Bugesera baganirije abakora umwuga wo gutwara abagenzi   ku magare   aba bakunze  kwitwa abanyonzi,  bakangurirwa  ko bagomba kubahiriza amategeko y’umuhanda, ni ibiganiro byari byitabirwe n’abagera ku  1800 bose  bakorera muri aka  karere ka Bugesera.



 
Umuyobozi ushinzwe umutekano mu mihanda minini (Highway) mu ishami rya Polisi  y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo  mu muhanda Superintendent of Police (SP) Tom Rusanga ari kumwe n’ Umuyobozi w’agashami gashinzwe imiyoborere myiza mu karere ka Bugesera Sebatware Magellan. Hari kandi n’umuyobozi wa Polisi muri aka karere ndetse n’Umuyobozi w’umurenge wa Nyamata,  ari naho  aba banyonzi bahuriye.

SP Rusanga yavuze ko gukumira impanuka bitareba gusa Polisi ahubwo ari inshingano kuri  buri muntu  wese ukoresha umuhanda.

Yagize ati “ Impanuka zakwirindwa buri wese yumvise ko kuzirwanya ari inshingano ze ,akubahiriza  amategeko agenga umuhanda,niyo mpamvu Polisi ihora ikangurira abantu kuyubahiriza kugira ngo  tubashe kuzikumira.”

Yongeyeho ko kandi  abanyamagare birengagiza ko nabo amategeko agenga umuhanda abareba  nk’abantu bakoresha umuhanda kenshi.

Yagize ati:” Namwe amategeko agenga umuhanda arabareba kuko murawukoresha mutwara abagenzi,  iyo muyirengagije niho hava intandaro yo kubura ubuzima bwanyu  ndetse n’abo muba mutwaye.”

SP Rusanga yongeyeho ko impanuka nyishi ziterwa n’ubusinzi,ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ,umuvuduko ukabije hamwe n’uburangare, asaba aba banyonzi kwirinda ibyo  byose.

Yababwiye ko nyuma y’igihe kirekire babigisha uko bagomba gukoresha umuhanda igikurikiyeho ari uguhana utubahirije amategeko, yabibukije ko  batagomba kugenda ku igare  bumaze kwira hari umwijima.

 
Sebatware Magellan, Umuyobozi w’ Ishami rishinzwe guteza imbere imiyoborere myiza mu karere ka Bugesera  yabwiye aba banyonzi  ko akazi kabo   ari umwuga wabageza kuri byinshi baramutse bawitwayemo neza.

Yagize ati “ Gutwara abantu ku magare ni   umwuga watuma mugera kuri byinshi mwifuza , ariko nta kuntu mwabigeraho mu  tubahirije amategeko  awugenga .”


Yakomje ababwira ko bagomba kubarihiza amasaha bahawe n’ubuyobozi yo gusoza akazi kabo  batarenza   saa kumi n'ebyiri z'umugoroba (18h00) mu rwego rwo kurengera ubuzima bwabo ndetse n’abandi   bakoresha umuhanda.


Sebatware yabibukije ko umwenda w’akazi bambara ariwo ugomba kubaranga mu kazi kabo ka buri munsi. Yashoje ababwira ko isuku ari isoko y’ubuzima bityo ko bagomba guharanira kuyigira bakirinda ko uwo batwaye yagenda yipfutse ku mazuru kubera impumuro mbi y’umutwaye.
Akarere ka Bugesera ni ko kaza ku  isonga mu kugira abanyonzi benshi aho barenga ku bihumbi bitanu (5000).

Kuva mu kwezi  kwa Mutarama uyu mwaka wa 2019 kugeza mu ntangiriro za  Nzeri hamaze kuboneka impanuka 28 muri kano karere ka Bugesera , 12 muri zo zabereye mu murenge wa Nyamata.