Muri gahunda z'ibikorwa bijyanye n' ubukangurambaga bwo kwirinda impanuka mu muhanda, kuri uyu wa kane tariki ya 23 Ugushyingo, abayobozi bakuru ba Polisi y' u Rwanda bakoze ubukangurambaga bw’umutekano wo mu mihanda aho bari ku mihanda hirya no hino mu gihugu bigisha abashoferi, abamotari, abanyamaguru n’abakoresha umuhanda muri rusange amategeko n'amabwiriza agenga imikoreshereze y'umuhanda.
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda (Inspector General of Police-IGP) Emmanuel K Gasana wari uri muri ubu bukangurambaga mu muhanda Kigali-Rwamagana, yaganirije abashoferi b’imodoka ababwira ati:”Polisi y’u Rwanda izi neza ko muri abafatanyabikorwa beza bayo, ariko bamwe muri mwe barenga ku mategeko n’amabwiriza agenga imikoreshereze y’umuhanda, ugasanga bateje impanuka, zigatwara ubuzima bw’abaturage abandi bakamugara, zikanangiza ibikorwa remezo by’igihugu.”

Yakomeje avuga ati:”Iyi niyo mpamvu Polisi y’u Rwanda yashyizeho iki cyumweru cyo gukangurira abantu kwirinda impanuka, ikaba ari nayo mpamvu tubasaba gufatanya na Polisi y’u Rwanda mu gukumira no kurwanya impanuka, mu kubahiriza amategeko y’umuhanda ku buryo umugenzi agira icyizere cyo kugera aho ajya amahoro.”
IGP Gasana yanaganirije abanyamaguru ndetse abaha imfashanyigisho zirimo uko bagomba kwitwararika no gukoresha umuhanda, byose bigamije kubafasha kwirinda impanuka zo mu muhanda.
Yababwiye ati:”Abanyamaguru bagomba kumenya ko umuhanda atari umuharuro, kuko si ahantu ho gukinira, bagomba kunyura ahabagenewe, bakagendera ku ruhande rw’ibumoso bw’umuhanda, bakambukira ahabagenewe (Zebra crossing), kandi bagashishoza mbere yo kwambuka no kwirinda kwambuka barimo gukoresha telefone.”

Yanibukije abanyamagare ko bagomba gukora kinyamwuga birinda uburangare mu muhanda, kwirinda guheka ibintu byabangamira abandi bakoresha umuhanda, kwambara ingofero yabugenewe irinda umutwe, gushyira ku magare yabo itara n’utugarurarumuri no kwirinda gufata inyuma ku modoka.
Mu gihe Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yari ari kuganira n’abakoresha umuhanda wa Kigali-Rwamagana, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe abakozi n’imiyoborere DIGP Juvenal Marizamunda yari ari mu muhanda Kigali-Musanze aho nawe yigishaga abashoferi, abamotari, abanyamaguru n’abakoresha umuhanda muri rusange uruhare rwabo mu gukumira no kwirinda impanuka zo mu muhanda.

Ubwo yahaga ubutumwa abagenzi bari mu modoka yerekezaga Musanze yavuze ati:”Imihanda twe abaturage twiyubakiye ntigomba kuba kimwe mu bituvutsa ubuzima, ahubwo ikwiye kutubera ibikorwa by’iterambere. Mufite uburenganzira bwo kubwira umushoferi ubatwaye ko mufite agaciro atagomba kubatwara ku muvuduko ukabije, avugira kuri telefone, yasinze cyangwa se atubahiriza amategeko y’umhanda muri rusange, uwo mubonyeho ibyo mumubuze, niyanga muhamagare telefone itishyrwa ya Polisi y’u Rwanda 112 na 113 afatwe abihanirwe.”
Yakomeje abwira abashoferi nabo ati:”Abashoferi namwe mumenye ko umuhanda atari uwanyu mwenyine, mwubahe abamotari n’abanyamaguru, niba mubona batangiye kwambuka umuhanda muhagarare babanze bambuke kuko nabo bafite uburenganzira mu muhanda.”

Aho ubu bukangurambaga bwabereye hose, abayobozi b’inzego z’ibanze bafatanyije n’aba Polisi y’u Rwanda banashyize ibimenyetso ku modoka biriho ubutumwa bwo kwirinda impanuka zo mu muhanda.
Ubukangurambaga bw’umutekano wo mu muhanda bwatangirijwe mu karere ka Musanze ku itariki ya 14 Ugushyingo, butangizwa n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo ushinzwe gutwara abantu n’ibintu, Eng. Jean de Dieu Uwihanganye.

Ubu bukangurambaga bukaba bufite insanganyamatsiko igira ati:”Menya kandi wubahirize amategeko y’umuhanda, urengera ubuzima.”
Kinyarwanda
English











