Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

[AMAFOTO]: Abayobozi bakuru ba Polisi ya Sudan na Centre Africa bashimiye umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda

Kuri uyu wa 29 Kamena, ku cyicaro gikuru cya Polisi,  umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza yahakiriye Lt. Gen. Adil Mohamed Ahmed Bashair  umuyobozi mukuru wa Polisi ya Sudan na Col. Bienvenu Zokoue umuyobozi mukuru wa Polisi ya Repuburika ya Centre Africa.

Lt. Gen. Adil Mohamed Ahmed Bashair ni nawe uyoboye ihuriro ry’abayobozi ba za Polisi zo mu karere k’ Iburasirazuba (EAPCCO).

Uyu muryango ugizwe n’abakuru ba Polisi z’ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba. Washinzwe mu 1998 ugamije gukemura ibibazo no guhuza imbaraga mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka.



Aba bayobozi ba Polisi zombi banitabiriye umuhango wo gusoza amasomo ahanitse  agenerwa aba-ofisiye bakuru icyiciro cya 7  wabereye mu ishuri rikuru rya Polisi riherere i Musanze mu ntara y’Amajyaruguru.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza mu biganiro yagiranye n’aba bayobozi bombi byibanze cyane ku mubano n’ubufatanye bugamije gukemura ikibazo cy’umutekano n’ibyaha byambukiranya imipaka cyane cyane byifashisha ikoranabuhanga.



Lt. Gen. Adil Mohamed Ahmed Bashair yashimye umubano uri hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iya Sudan ku bikorwa bitandukanye byongera ubumenyi n’ubushobozi cyane cyane amahugurwa abapolisi bakuru baturuka mu bihugu bya Sudan na Repubulika ya Centre Africa bitabiriye amasomo  ahanitse agenerwa ba ofisiye bakuru.

Umuyobozi  mukuru wa Polisi ya Sudan yashimiye Polisi y’u Rwanda uko yashoboye kugera ku ntego y’ihuriro rihuza  abayobozi ba Polisi zo mu Karere.

Col. Zokoue umuyobozi wa Polisi ya Repubulika ya Centre Africa yashimiye Leta y’u Rwanda na Polisi y’u Rwanda by’umwihariko uruhare rwabo mu gufasha ibikorwa byo kugarura amahoro mu gihugu cya Repubulika ya Centre Africa.

Yagize ati:’’Uruhare rwanyu mu kugarura no kubungabunga amahoro mu gihugu cyacu, ndetse n’ubushake bwa Leta y’u  Rwanda mu gushyigikira Repuburika ya Centre Africa binyuze mu mikoranire ihamye  byagize akamaro gakomeye cyane mu guhangana n’ibibazo by’umutekano muke muri Rebubulika ya Centre Africa.’’



U Rwanda rwatangiye kohererza abapolisi mu butumwa bwo kubungabunga no kugarura amahoro muri Centre Africa mu mwaka wa 2014.  Kugeza ubu u Rwanda rufiteyo  amatsinda atatu y’abapolisi , rimwe rigizwe n’abapoli 160.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yashimiye umubano  ndetse n’ubufatanye  mu bikorwa bitandukanye hagamijwe kurwanya ibyaha ndengamipaka, iterabwoba,icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, icuruzwa ry’abantu ndetse n’ibyaha byifashisha ikoranabuhanga.