Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

[AMAFOTO]: Abayobozi ba Polisi y’u Rwanda n’iya Sudani y’Epfo baganiriye ku bufatanye bw’izi nzego z’ibihugu byombi

Kuri uyu wa kane tariki ya 29 Werurwe, abayobozi ba Polisi y’u Rwanda n’iya Sudani y’Epfo barahuye bongera kuganira uko bakomeza ubufatanye mu nzego zitandukanye Polisi z’ibihugu byombi zisanzwe zifatanyamo.

Ibi byaganiriweho n’Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana na mugenzi we wa Sudani y’Epfo General Majak Akec Malok n’intumwa ayoboye, ibi biganiro bikaba byabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.

Ibi biganiro byanitabiriwe n’abayobozi bungirije ba Polisi z’ibihugu byombi.

IGP Gasana yavuze ko kuva mu kwezi kwa Gicurasi 2012 ubwo Polisi z’ibihugu byombi byashyiraga umukono ku masezerano y’ubufatanye mu kurwanya ibyaha ndengamipaka, imikoranire y’izi nzego ari nta makemwa.

Yavuze ati:”Polisi y’u Rwanda yashyize imbere imikoranire myiza na Polisi z’ibindi bihugu kugirango duhurize hamwe imbaraga mu kurwanya ibyaha ndengamipaka, iyi mikoranire hagati ya Polisi z’ibihugu byacu yerekana ko twiyemeje gukorera hamwe ngo turusheho gucunga umutekano w’akarere ibihugu byacu biherereyemo.”

Yakomeje yemeza ko imikoranire yimbitse hagati ya Polisi z’ibihugu byombi cyane cyane mu guhanahana ubumenyi n’ubunararibonye bushingiye mu kubaka ubushobozi mu mahugurwa, guhanahana amakuru n’abanyabyaha nk’uko biri mu masezerano yashyizweho umukono na Polisi z’ibihugu byombi.

Ku ruhande rwe, Gen. Malok yavuze ati:”Ubwo nashyirwaga kuri uyu mwanya mu kwezi gushize, Polisi y’u Rwanda niyo ya mbere yanyifurije ishya n’ihirwe mu mirimo mishya nari nshinzwe inaboneraho kuntumira kuzayisura, kandi niko byagenze kuko ni hano nkoreye urugendo rwanjye rwa mbere ndi umuyobozi wa Polisi ya Sudani y’Epfo.”

Yakomeje avuga ati:”Iki ni nacyo gihugu cya mbere twasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu kubaka ubushobozi mu by’umutekano, kurwanya ibyaha ndengamipaka bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, icuruzwa ry’abantu n’ibindi kandi ubu bufatanye buri kubyara umusaruro ugaragara.”

Kugeza ubu abapolisi 49 bo muri Sudani y’Epfo bamaze gutorezwa mu Rwanda mu mahugurwa atandukanye.

Gen. Malok yanashimye uruhare abapolisi b’u Rwanda bagiye kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo bagira mu kugarura amahoro, umutekano n’ituze muri icyo gihugu.

Yabivuze agira ati:”Abanyarwanda baje kugarura amahoro mu gihugu cyacu bakomeje kurangwa n’ubunyamwuga kandi turi gukorana neza nabo, kandi nta cyaha na kimwe kirabagaragaraho aho bakorera.”

Kugeza ubu u Rwanda rufite abapolisi bakabakaba 400 bagiye kugarura no kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo.

Bavuye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru Gen. Malok n’intumwa ayoboye bagiye gusura Isange One Stop Center kwirebera uko bita bakanafasha abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, banasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi,  bakaba bazanasura amashuri n’ibigo bya Polisi y’u Rwanda.