Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

[AMAFOTO]: Abatuye umudugudu wa Gatare bavugako ibikorwaremezo bagejejweho na Polisi y’u Rwanda byahinduye ubuzima bwabo

Mu mezi ya Gicurasi na Kamena uyu mwaka, nibwo Polisi y’u Rwanda, mu cyumweru cyahariwe ibikorwa byayo, yahaye amashanyarazi akoresha ingufu z’izuba ingo zigera ku 3400 mu gihugu hose , hakaba haribanzwe ku midugudu iri kure y’iterambere n’amashanyarazi by’umwihariko.

Umwe muri iyo midugudu ni uwa Gatare mu kagari ka Gatare mu murenge wa Nyakariro ho mu karere ka Rwamagana. Nyuma y’amezi ane , bamwe mu batuye uyu mudugudu bakaba bishimira ibyiza bazaniwe n’ibikorwaremezo babonye bigizwe n’ingo 108 zahawe amashanyarazi akoresha ingufu zikomoka ku izuba, amavomo ane y’amazi meza ndetse, inka imwe ndetse hakanubakwa ubwiherero kun go zitari zibufite, ubundi bukavugururwa.

Umwe mu bishimira ibikorwa bahawe na Polisi y’u Rwanda, ni umukecuru witwa Kabarinda Concilia w’imyaka 57 y’amavuko, washyiriwe amashanyarazi mu nzu, akorozwa inka kandi akubakirwa ubwiherero dore ko ntabwo yagiraga.

Kabarinda agira ati:” Mu gihe nabaye mbere hose nari umukene, ariko nyuma y’aho tugiriye ubuyobozi bwiza buzirikana n’abakene, Polisi y’u Rwanda yaranyoroje ubu ndi mu mubare w’abatunzi, yampaye amashanyarazi kandi inyubakira ubwiherero mu gihe najyaga mu bw’abaturanyi, hari impinduka nyinshi zabayeho mu buzima bwanjye, harakabaho ubuyobozi nk’ubwo dufite ubu.”

Kabarinda Concilie avugako atakibarira mu bakene.

Uyu mupfakazi ubana n’abana babiri yivugira ko nyuma y’ibyo yahawe, atakiyumva nk’umukene kandi atakigira isoni zo kujya aho abandi bari aho yagize ati:” Ntewe ishema n’uko Polisi yacu yampinduye, sinkiri mu batishoboye kandi mfite intego yo kubungabunga no kubyaza umusaruro ibyo nahawe kugirango byiyongere kandi mbisangize n’abandi kuko nk’ubu iyi nka nibyara, nzoroza undi utayifite.”

Mutezimana Callixte, umugabo w’imyaka 40 n’umugore we Mukantabana Aggripine bashyiriwe amashanyarazi mu nzu, barashima byimazeyo ibikorwa bya Police week aho Mutezimana agira ati:” Umudugudu wacu muri rusange n’iwanjye by’umwihariko harabona wagirango ni umujyi nk’iyindi, ni ibitangaza twiboneye.”

Mukantabana we agira ati:” Mbere y’uko Polisi iduha uyu muriro, ino aha hari ubujura bw’amatungo ku buryo n’inka batatinyaga kuyizitura, ariko ubu nta tungo riheruka kwibwa kuko habona .”

Uyu mubyeyi yongeyeho ko gutegura amafunguro ya nijoro ubu byabaye nka kumanywa kuko mbere bashoboraga gutegura n’ibirimo umwanda kubera umwijima aho yongeraho ati:” Uretse no guteka kandi, hari n’utundi turimo dukorwa ku mugoroba tutajyaga dukorwa mbere yo kubona urumuri.”

Bonane Jean w’imyaka 41 nawe wahawe amashanyarazi avuga ko ubuzima babagaho mbere bwari bugoye cyane cyane mu itumanaho aho agira ati:” Mbere abantu bari batunze telefoni muri uyu mudugudu bari bake kuko nta hantu twabonaga ho kuyishyirishamo umuriro kuko hari kure, ariko ubu twese turazitunze kandi ntawe ufite ikibazo cy’umuriro kandi zifite uruhare rukomeye mu buzima bwacu bwa buri munsi.”

Nyiransabimana Therese ucunga rimwe mu mavomero aratanga ubuhamya.

Uyu mugabo kandi agira ati:” Uretse na telefoni kandi, twumva na radiyo ariko igikomeye ntari navuze, ni uko abana banjye bagiraga amanita make mu ishuri ariko aho basigaye batahora bakabona uko biga habona, ubu batangiye kuba abahanga, muzadushimirire ubuyobozi bukuru bwa Polisi yacu.”

Umubyeyi wundi witwa Nyiransabimana Therese w’imyaka 52, uyu akaba anashinzwe rimwe mu mavomo yubatswe na Polisi y’u Rwanda mu mudugudu wa Gatare agira ati:” Twari dutunzwe no kuvoma Nyabarongo none Polisi yaratugobotse, twumva ingorane zijya ziba ku bavomaga Nyabarongo ariko twebwe twagize umugisha, iyo yabaga yuzuye nabwo twavomaga icyondo kukanakinywa, ni ibyiza by’ubuyobozi dufite ubu.”

Yongeyeho ati:” Uretse ko aya mazi tuyanywa tukaba tutagihura n’indwara zikomoka ku mazi mabi, no gucya twarakeye kuko mbere ntiwashoboraga gukaraba ngo ucye, ubu umudugudu wose urasobanutse.”

Umuyobozi w’akagari ka Gatare , Uwizeyimana Francois we avuga ko, aho uyu mudugudu umurikiwe , ibyaha byagabanutsemo ku buryo bugaragara aho agira ati:” Mbere Gatare yari mu midigidi irangwamo umutekano muke waterwaga n’ubujura bw’amatungo n’ibikoresho byo mu ngo, ariko ubu niyo itekanye mu kagari kose kubera urumuri rwahatashye, byatumye abajura babura aho bamenera kandi urumuri rwunganira abakora irondo.”

Avuga kandi ko kugeza ubu, kubera umuriro bahawe, mu mudugudu hamaze kugera televiziyo 14 aho agira ati:”Nta muturage wa Gatare utakimenya ibibera ahandi kuko babibona ku mashusho cyangwa muri radiyo zabo.”

Uwizeyimana akomeza avuga ko nyuma yo kutavoma Nyabarongo tukabona amazi meza ndetse   binajyanye na gahunda ya Leta y’isuku n’isukura, tukabona  ubwiherero ku batari babufite, abafite ubutameze neza bugasanwa , ubu indwara zaterwaga no kunywa amazi mabi zigenda ziba umugani mu mudugudu no mu nkengero zawo.  

Mu gusoza , uyu muyobozi  ashima ubuyobozi bwiza igihugu cyacu gifite, agashimira Polisi y’u Rwanda yagajeje ibikorwaremezo ku mudugudu wa Gatare maze agira ati:” Natwe dusezeranyije ubuyobozi bwatuzirikanye buhindura icyaro cyacu umujyi ko tuzabungabunga ibyo twahawe kandi tugahora duharanira ko byoyongera twicungira umutekano kandi twubaha kukanagendana na gahunda zose zayo.”