Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

[AMAFOTO]: Abaturage basobanuriwe uko bagomba kwirinda inkongi y'umuriro

Nyuma y'umuganda rusange wabaye kuri uyu wa 31 Kanama, abaturage bo mu mirenge ya Muhima na Gisozi mu mujyi wa Kigali basobanuriwe uruhare rw'umuturage mu gukumira no kwirinda inkongi y'umuriro birinda uburangare kuko kenshi aribwo buba intandaro y'inkongi.

Aba baturage bibukijwe ko bagomba kwitwararika cyane igikoresho gishobora kubyara umuriro kuko iyo gikoreshejwe nabi bishobora guteza inkongi yangiza ibintu ndetse ikaba yatwara n’ubuzima bw'abantu.

Inyigisho zahawe abitabiriye uyu muganda bagera kuri 700 zibanze ku mikoreshereze inoze ya Gaze ikoreshwa mu guteka n'uko bashobora kuzimya umuriro igihe itombotse.



Assistant Commissioner of Police (ACP) Jean Baptiste Seminega uyobora ishami rishinzwe gukumira inkongi no gutabara abari mukaga yavuze ko inkongi iyo ariyo yose ishobora kwirindwa kuko inyinshi zikomoka ku burangare.

Yagize ati "Inkongi zikunze guturuka k'uburangare bw'abantu rimwe na rimwe usanga batitwararitse ibikoresho bicomekwa ku mashanyarazi ndetse n'ibindi byose bibyara umuriro ugasanga babifashe uko bishakiye. Ibi nibyo kenshi bitera inkongi kuko biba bitagenzuwe neza."

Yibukije abantu ko bagomba kwitwararika gaze igihe bagiye gucana umuriro, bakabanza kureba ko ntayasohotse mu icupa ndetse bagafungura amadirishya n'umuryango by'aho bagiye gutekera kugira ngo gaze yaba iri inyuma y'icupa ibashe gusohoka, hinjire umwuka mwiza wo guhumeka.

Abateka bakoresheje Gaze beretswe uburyo bashobora kwifashisha ikiringiti cyangwa isume bitose ariko bitajojoba amazi bazimya umuriro utewe na Gaze ndetse banigishwa no gukoresha ikizimyamuriro.

ACP Seminega ati " Icyibanze tubasaba ni ukwirinda kandi birashoboka igihe duciye ukubiri n'uburangare ku byerekeye umuriro uwo ariwo wose, ariko igihe tugize impanuko inkongi ikavuka tugomba no kuyirwanya kugira ngo itangiza byinshi, niyo mpamvu twaberetse uko dukoresha ikizimyamuriro mu kuzimya."

Yasabye abaturage kwirinda kujyana mu ngo zabo ibikomoka kuri peteroli (essence, mazutu...) kuko bishobora guteza impanuka mu buryo bworoshye.



Bamwe mu baturage bagaragaje ko bishimiye izi nyigisho zirebana no kwirinda inkongi kuko hari n'abari barasubiye ku makara mu gihe cyo guteka batinya ko Gaze yabaturikana.

Kandama Jeanne utuye mu kagari ka Musezero mu murenge wa Gisozi yagize ati "Ubu  nkoresha imbabura kandi gaze nyibitse kugira ngo itazanturikana kandi sijye genyine kuko hari n'abandi nabo bahagaritse guteka kuri gaze ariko aya masomo hari ibyo adutinyuye cyane cyane mu rwego rwo kwitwararika no kuyifata neze kuko itakwitora ngo iteze inkongi nta kibazo yagize."

Yakomeje agira ati "Aya masomo atumaze impungenge kuko umuntu yajyaga guteka akumva ko icupa rya gaze riri buturike rikabyara inkongi ariko batweretse ibitera inkongi za gaze ndetse n'uko byirindwa, yewe n’igihe ugize ibyago umuriro ukagurumana tubonye uko twawuzimya, ubu nta kibazo rwose."

Abaturage basabwe kugira uruhare rukomeye mu kwirinda no kurinda ibyabo inkongi y'umuriro kuko itera igihombo kinini. Basabwe kwitwararika ikintu cyose gishobora kubyara umuriro kuko umuriro udakinishwa kandi aho bagize ingorane bakitabaza Polisi kuri nimero 112 cyangwa 0788311120.