Muri gahunda y’Ubukangurambaga bw’ibyumweru 52 bwo kurwanya impanuka zo mu muhanda, kuri uyu wa 24 Kamena, abatwara amakamyo bongeye kwibutswa ingaruka zo gutwara ikinyabiziga wanyoye ibisindisha, banasabwa kugira inama bagenzi babo bagifite iyo ngeso.
Ni mu biganiro byahuje Polisi n’abashoferi b’amakamyo muri uku kwezi kwahariwe kurwanya impanuka zikomoka ku businzi, basabwa kugira uruhare runini mu gukumira impanuka zo mu muhanda.
Ubu bukangurambaga bwiswe “Gerayo Amahoro” bwabaye mu Ntara zose aho ku rwego rw’umujyi wa Kigali bwabereye mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Gikondo ahazwi nko kuri Magerwa.
Ababwitabiriye ni ba nyiri amakamyo, abashoferi bayo barimo abakorera imbere mu gihugu ndetse n’abambukiranya imipaka barimo abo mu gihugu cy’u Rwanda, Tanzaniya, Ugunda, Kenya na Somalia.

Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwi kurwanya ruswa n’akarengane n’ubugenzuzi muri Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Emmanuel Karasi yabwiye abitabiriye ubu bukangurambaga bwa “Gerayo Amahoro” ko bakwiye kubugira ubwabo, bakajya birinda gutwara banyoye ibisindisha n’andi makosa yateza impanuka.
Yagize ati “Gerayo Amahoro mukwiye kuyishyiramo imbaraga kuko iyo mutwaye mwanyoye ibisindisha mu gakora impanuka n’imwe ba mbere igiraho ingaruka kuko utahasize ubuzima arakomereka cyangwa agatwara ubuzima bw’abandi. Mukwiye rero guha ubuzima bwanyu agaciro n’ubw’abandi bakoresha umuhanda.”
ACP Karasi yababwiye ko bakwiye no kujya bafata akanya ko kuruhuka mu rwego rwo kwirinda umunaniro igihe batwaye kuko nabyo biteza impanuka. Ikindi kandi bakanirinda no kunywa ibiyobyabwenge bibwira ko aribyo bibongerera imbaraga.
Yagize ati “Iyo munyoye ibiyobyabwenge mwibwira ngo birabafasha gutwara umwanya munini ntimunanirwe muba mwibeshya kuko icyo gihe simwe muba mutwaye ibinyabiziga byanyu ahubwo bibabitwawe na bya biyobyabwenge mwanyoye kuko ubinyoye ayoba ubwenge ntabashe kwiyobora akayoborwa nabyo ari n’aho haturuka izo mpanuka.”

Yababwiye ko ubu bukangurambaga busaba ubufatanye buhagije kugira ngo bubashe gutanga umusaruro wifuzwa mu gucunga umutekano w’abakoresha umuhanda.
Murangira Fasil uhagarariye aba bashoferi yavuze ko ubu bukangurambaga bwongera kubibutsa ko bafite inshingano n’uruhare runini rwo kubahiriza amategeko agenga umuhanda barwanya impanuka.
Yagize ati “Twishimira ko ubu bukangurambaga tubuhabwa turi kumwe na bagenzi bacu b’abanyamahanga, ibintu twizera ko aho bagenda hose babikurikiza kandi bakanabicengeza no mu bandi bashoferi baba batabashije kugera aha.”
Yongeye ati “Ntibikwiye ko umushoferi akunda inzoga kurenza ubuzima bwe n’ubw’abandi bakoresha umuhanda kugera igihe azinyoye zikaba zamukoresha impanuka.”
Uwizeye Jean Pierre ushinzwe itumanaho muri Bralirwa yabasabye kwirinda gutwara banyoye ibisindisha kuko byabashyira mu kaga. Yabibukije ko umukiriya mwiza ari ufata ibinyobwa bisindisha nyuma y’akazi kandi akirinda kurenza urugero kugira ngo n’ejo azagaruke ari muzima.
Kinyarwanda
English











