Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abapolisi bitabiriye amahugurwa y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe bakoze urugendoshuri

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 31 Kanama 2024, abapolisi bo mu bihugu bitandukanye bitabiriye amahugurwa y’umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AUPOC), arimo kubera mu Ishuri rya Polisi ry’amahugurwa (PTS) i Gishari mu Karere ka Rwamagana, bakoze urugendoshuri rugamije kubongerera ubumenyi mu byaranze amateka y’u Rwanda.

Basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi, basura n’Ingoro y'Amateka y'Urugamba rwo Guhagarika Jenoside, ku Kimihurura.

Basobanuriwe amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uko yateguwe, ikanashyirwa mu bikorwa na Leta y’igitugu yayoboraga u Rwanda muri icyo gihe n’uko yaje guhagarikwa n’ingabo zari iza RPA.

Ku wa Mbere w’iki cyumweru tariki 26 Kanama, nibwo hatangijwe aya mahugurwa, yateguwe ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’Umutwe w’ingabo z’Afurika y’Iburasirazuba zihora ziteguye gutabara (EASF), hagamijwe guteza imbere imikoranire n'ubufatanye mu kuzuza inshingano z’umuryango w’Afurika yunze Ubumwe (AU).