Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

[AMAFOTO]: Abapolisi barenga 500 bakurikiye ikiganiro kijyanye no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Ku wa kabiri tariki 10 Mata uyu mwaka, ku Cyicaro Gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru habereye ikiganiro kijyanye no kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyakurikiwe n’Abapolisi barenga 500 bahakorera.

Icyo kiganiro cyatanzwe n’Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Jean Damascene Bizimana.

Nyuma y’ijambo ry’ikaze, Commissioner of Police (CP) George Rumanzi wari uhagarariye Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda yavuze ko ibiganiro nk’ibi bizatangwa n’ahandi Abapolisi b’u Rwanda bakorera kugira ngo nk’abandi Banyarwanda bamenye banasobanukirwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ikiganiro nyirizina cyabanjirijwe n’ubuhamya bwatazwe na Ntamfurayishyari  Silas  wari mu Ngabo z’u Rwanda (mu gihe cya Jenoside na mbere yaho) zitwaga mu rurimi rw’Igifaransa: Forces Armées Rwandaises (FAR).

Mu buhamya bwe yagize ati,"Twigishijwe  kwanga Abatutsi tukuri bato; ndetse n’aho ngiriye mu gisirikare mu 1990 izo nyigisho z’uko Abatutsi ; baba abari mu gihugu ndetse n’abari hanze  y’Igihugu ari babi, ko kubana na bo ari nko kubana n’umusonga mu mubiri, ko badakwiriye kugirirwa icyizere na gike; ndetse ko nta wukwiriye kurongora umukobwa wabo."

Ntamfurayishyari yagize kandi ati,"Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yarateguwe, ndetse ibimenyetso by’uko yateguwe biragaragara. Nk’umwe mu bari mu Gisikare cy’icyo gihe ndi umuhamya wabyo kuko Abayobozi baba abo mu nzego za Leta ndetse n’abo mu gisirikare batwigishaga ko Abatutsi ari babi; ko badakwiriye kubaho. Aya mateka mabi y’Igihugu cyacu akwiriye kutubera isomo; bityo twese duharanire kugira ngo bye kuzongera ukundi."

Mu kiganiro yatanze ku biranga Jenoside, itandukaniro ryayo n’ibyaha byibasiye inyoko muntu n’ibyaha by’intanbara, Dr Bizimana yavuze ko Jenoside ari umugambi ukurikiwe n’ibikorwa bigamije kurimbura igice kimwe cy’abaturage cyangwa abaturage bose, bishingiye ku mpamvu z’ubwenegihugu, z’ubwoko, ibara ry’uruhu, cyangwa se idini  nk’uko biteganywa n’Amasererano Mpuzamahanga yo ku wa  9 Ukuboza 1948.

Yakomeje avuga ko mu bikorwa bigamije kurimbura igice kimwe cy’abaturage cyangwa abaturage bose harimo kwica abantu b’itsinda rimwe, gukomeretsa bikabije imibiri cyangwa ibitekerezo by’abantu b’itsinda rimwe, gushyira abantu b’itsinda rimwe mu buzima bubi ubigendereye ugamije ko barimbuka bose cyangwa igice, gushyiraho uburyo bubuza iryo tsinda kubyara no kwambura iri tsinda abana babo bagahabwa irindi ridafite aho bahuriye.

Yagize ati,"Jenoside yose irategurwa, ntipfa kubaho. Jenoside igira umurongo mugari igenderaho uhuza abasangiye icyerekezo kimwe cyo gukora Jenoside. Uwo murongo ni wo bita Ingengabitekerezo ya Jenoside. "

Ku bijyanye no  kwima bamwe uburenganzira , Dr Bizimana yatanze urugero rw’Itegeko rya 5 rya Kangura rigira riti:" Imyanya yose ikomeye yaba iya politiki, iy’ubutegetsi, iy’ubukungu, iy’ingabo n’umutekano igomba guhabwa Abahutu; na ho Itegeko ryayo rya  7  rikagira riti:"Ingabo z’u Rwanda zigomba kugirwa n’abahutu gusa. Ibyabaye mu ntambara y’Ukwakira 1990 byadusigiye isomo. Nta musirikare ukwiye kurongora umututsikazi."

Dr Bizimana yavuze ko gupfobya no guhakana Jenoside ari kimwe mu  biranga Jenoside; aha akaba yaravuze ko gupfobya Jenoside ari ukuvuga cyangwa kugaragaza ko Jenoside atari Jenoside (isubiranamo ry’amoko,…), kugoreka ukuri kuri Jenoside kugira ngo uyobye rubanda (imvugo ko habayeho Jenoside ebyiri,…), kuvuga cyangwa kugaragaza ko Jenoside yakorewe Abatutsi itateguwe (kwitabara kw’Abahutu, Jenoside yatewe n’ihanuka ry’indege, n’ibindi…).

Yagaragaje ingamba zikwiriye gufatwa kugira ngo harwanywe hanakumirwe Jenoside n’Ingengabitekerezo yayo; mu bikwiriye gukora hakaba harimo: guca umuco wo kudahana, kwibuka mu gihugu no gushishikariza   ibindi bihugu   kwibuka   no   gushyiraho amategeko ahana Jenoside yakorewe Abatutsi, ihakana n’ipfobya byayo; kwita ku bubanyi n’amahanga nk’umuyoboro wo kurwanya ingengabitekerezo no kubaka amahoro arambye mu Rwanda , kwita ku  muryango  kugira  ngo  ube  ingoro  y’amahoro n’urubuga rwo kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside ,kugira urwego rw’uburezi umuyoboro    nyamukuru w’ingamba zihashya ingengabitekerezo ya Jenoside no gukora ubushakashatsi kuri Jenoside.

Yongeyeho ko hakwiye kandi kugaragara uruhare rwa buri wese mu kurwanya Jenoside, ingengabitekerezo yayo, ihakana n’ipfobya bya Jenoside yakorewe Abatutsi, haba muri Leta, abikorera, amadini, amashuri, abato, abakuru, itangazamakuru n’abandi.

Umunyamabanga wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside yasoje ikiganiro yatanze agira ati," Abaturarwanda bose dufatanyije ndetse n’amahanga, tugomba kurwanya Jenoside kuko Jenoside isenya Igihugu kandi ikaba nta muntu n’umwe itagiraho ingaruka."