Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

[AMAFOTO]: Abapolisi barasabwa gukomeza kurangwa n’indangagaciro n’ ubunyamwuga

Buri ntangiro z'umwaka abayobozi bakuru muri Polisi y’u Rwanda bagira gahunda yo gusura abapolisi hirya no hino mu Gihugu.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Mutaama 2019 iyi gahunda nibwo yatangiye.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y'u Rwanda IGP Dan Munyuza yasuye abapolisi bakorera mu Ntara y'Amajyaruguru mu turere twa Rulindo, Gakenke na Musanze.

Umuyobozi mukuru wungirije  ushinzwe abakozi n’imiyoborere DIGP/AP Juvenal Marizamunda yasuye abapolisi bo mu Ntara y’Iburasirazuba mu turere twa Rwamagana,Kayonzo n’abo mu kigo cy’amahugurwa cya Polisi giherere mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Gishari.

Umuyobozi mukuru wungirije  ushinzwe abakozi n’imiyoborere DIGP/AP Juvenal Marizamunda.

Umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa bya Polisi DIGP/OPs Felix Namuhoranye yasuye abapolisi bo mu mujyi wa Kigali mu turere twa Gasabo na Nyarugenge.

Ubutumwa bwabo  bwibandaga  ku gushimira abapolisi uko bitwaye umwaka ushize wa 2018 no kubakangurira kurushaho gukora kinyamwuga, kugira indangagaciro, n’ikinyabupfura muri uyu mwaka twatangiye, ndetse no kurebera hamwe ibibazo bihari kugira ngo bishakirwe ibisubizo.

IGP Dan Munyuza mu butumwa bwe yibanze ku gukangurira abapolisi  kurushaho kurangwa n'indangagaciro, ikinyabupfura, ubwitange  n'ubunyamwuga.

Yibukije abapolisi ko bafite inshingano zo kurinda abaturage n’ibyabo, bakabubaha kandi bagakorana umunsi k’uwundi kugira ngo akazi ko kurwanya ibyaha gashobore kugenda neza.

Ati: “Inshingano twahawe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ni ukumenya umutekano w'abanyarwanda n'abaturarwanda kandi tugakorana nabo ntibatwishishe. Nta munyarwanda ukwiye kugira umutekano muke awubujijwe n'undi muntu cyangwa ikindi kintu."

Umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa bya Polisi DIGP/OPs Felix Namuhoranye.

Mu biganiro yagendaga ageza ku bapolisi mu turere twa Rulindo, Gakenke na Musanze, IGP Munyuza yahishuriye abapolisi ko inshingano zo gucunga umutekano w'abanyarwanda ari umurimo ukomeye usaba gutekereza cyane ndetse no kugira ubwitange kuko abanyabyaha nabo barimo kurushaho guhindura amayeri yo gukora ibyaha.

Yijeje abapolisi ko binyuze mu bigo by’amashuri bya Polisi y’u Rwanda, abapolisi bazajya barushaho guhabwa amahugurwa menshi.

Yibukije abapolisi ko igipolisi cy’ubu gitandukanye cyane n’icyo  mu myaka yo hambere,  mbere ya Genoside yakorerwe Abatutsi muri Mata 1994.

Umuyobozi wa Polisi yasoje abashimira akazi bakora, abasaba kurushaho gukora cyane kandi bahuza imbaraga kugira ngo akazi kabo ka buri munsi kagende neza.