Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

[AMAFOTO]: Abapolisi bagize itsinda rishinzwe gususurutsa abantu (Police Band) basoje amahugurwa

Mu ishuri rya Polisi rir i Gishari mu karere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba, kuri uyu wa kane tariki ya 19 Mata hasojwe amahugurwa y’abapolisi bakabakaba 200 bagize itsinda rishinzwe gususurutsa abantu mu birori (Police Band), aya mahugurwa bakaba bari bayamazemo amezi atanu (5).

Muri aba basoje aya mahugurwa, 22 muri bo ni ab’igitsina gore, bakaba baratoranyijwe mu mashami atandukanye ya Polisi y’u Rwanda, aho bahugurwaga n’abarimu baturutse mu gihugu cya Namibiya n’abo mu Rwanda.

Abitabiriye aya mahugurwa bari bashyizwe mu byiciro bine bitewe n’ubumenyi bafite mu bijyanye n’umuziki, aho 17 bari mu rwego rw’icyiciro cy’ibanze, 151 bakaba bari ku rwego rwa gatanu, 29 bakaba bakurikiranaga amahugurwa yo kuzahugura abandi, naho 15 bakurikiranaga amahugurwa ya Jazz.

Asoza aya mahugurwa ku mugaragaro, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana, yashimiye abayarangije kubera uko bitanze bagakurikirana neza amasomo yabo, anashimira abayatanze uko bakoraga n’amasaha y’ikirenga kugirango barangize gahunda y’amasomo yabo ku gihe.

Yavuze ati:”Abagize iri tsinda mufite inshingano nyinshi kandi zihariye, zaba izo ku rwego rw’igihugu cyangwa mpuzamahanga, zirimo gususurutsa abantu mu birori . Ni muri urwo rwego amahugurwa nk’aya yateguwe, nkaba nizera ko azabafasha kurangiza inshingano zanyu kinyamwuga.”

Yasabye abayarangije kuzakoresha neza amahugurwa barangije, bagakorera hamwe nk’ikipe, baharanira kuzuza neza inshingano zabo.

Umwe mu batanze aya mahugurwa Inspector of Police Elias Kuwinga wo muri Namibiya, yashimiye ubuyobozi bw’ishuri rya Polisi rya Gishari kubera ubufasha babahaye, anashimira ikinyabupfura, ubushake n’ubwitange abayakurikiye berekanye.

Kuwinga yakomeje asaba abarangije amahugurwa kutazasubira inyuma, ahubwo bagakomeza kwikoresha imyitozo, bagahimba indirimbo zabo bwite, kandi ubumenyi bahawe bakazabugeza kuri bagenzi babo batagize amahirwe yo guhabwa aya mahugurwa.

Yavuze ati:”Mwikoreshe imyitozo itandukanye mwebwe ubwanyu, ikoranabuhanga u Rwanda rugezeho muryifashishe mu gukora ubushakashatsi bwatuma mwiyungura ubumenyi. Ibi nibyo bizatuma mumenya umuziki ku buryo buhambaye, kandi bikwiye kuba intego kuri buri wese ugize iri tsinda rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe gususurutsa abantu.”