Kimwe n’abandi banyarwanda bari mu mahanga (Diaspora), taliki ya 2 Nzeri 2018, abapolisi b’u Rwanda aho bari hanze y’igihugu mu butumwa bwo kubungabunga amahoro babyukiye mu gikorwa cyo gutora aba depite nk’uko byari biteganyijwe ku ndangabihe ya Komisiyo y’Igihugu ishinzwe amatora.
Kugeza ubu Polisi y’ u Rwanda ifite abapolisi 1200 bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Centrafrika, Haiti, Sudani, na Sudani y’epfo.

Muri Repububulika ya Centrafrika, abapolisi b'u Rwanda bagize amatsinda ashinzwe gucunga umutekano w’abakozi n’ibikorwaremezo by’umuryango w’abibumbye ndetse n’abapolisi bashinzwe iby’ubujyanama bari bafite amasite ane yo gutoreramo ari mu bigo basanzwe bakoreramo ahitwa Combattant, Mamica na Kaga-Bandoro.

Abapolisi bose hamwe batoreye muri Diaspora ya Centrafrika basaga 450.
Muri Sudani y’epfo, abapolisi 587 harimo abagize amatsinda abiri ya Polisi n’abandi bakora iby’ubugenzuzi n’ ubujyanama bakorera muri mu mijyi ya Juba ya Malakari bifatanyije n’abandi banyarwanda mu matora y’abagize Inteko Nshingamategeko, umutwe w’abadepite.

Polisi y ‘u Rwanda ikomeje kwizeza umutekano muri iyi minsi y’amatora ndetse na nyuma yaho. Mu gihugu imbere, abapolisi bakomeje gucunga umutekano w’ibikoresho by’amatora byamaze kugera ku masite atandukanye bakaba baniteguye kwifatanya n’abandi banyarwanda mu matora yo kuri uyu wa 3 Nzeri 2018.
English









