Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

[AMAFOTO]: Abanyeshuri n’impuguke ziri mu rugendoshuri ku “butabera bwunga” basuye Polisi y’u Rwanda

Kuri uyu wa kane tariki ya 10 Gicurasi, itsinda rya 8 ry’abanyeshuri n’impuguke mpuzamahanga zaturutse mu bihugu bitandukanye ziri mu rugendoshuri ku kamaro k'ubutabera bwunga rwateguwe na Kaminuza y’u Rwanda, zasuye Polisi y’u Rwanda zisobanurirwa uko imikoranire myiza ya Polisi n’abaturage nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yagize uruhere mu kubungabunga umutekano n’iterambere ry’abaturage.

Bageze ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, aba banyeshuri n’izi mpuguke zigizwe  n’abagize imiryango itegamiye kuri Leta na Sosiyete Sivile bo mu bihugu by’u Buholandi,  Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Norvege, Nepal n’u Rwanda, zakiriwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) Theos Badege, wabaganirije ku mikorere ya Polisi y’u Rwanda rwa nyuma ya Jenoside, n’uko Polisi y’u Rwanda yaretse imikorere ya Polisi ya mbere ya Jenoside yahutazaga abaturage, ahubwo igafata umurongo wo gukemura ibibazo by’abaturage kugirango yizere neza ko amategeko yubahirizwa mu mahoro n’umutekano.

CP Badege yababwiye ati:”Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ikirangira, ikihutirwaga cyari ukugarura ituze mu banyarwanda, no gukora ibishoboka byose abaturage bakongera kugirira icyizere inzego z’umutekano.”

Yakomeje avuga ko kugirango ibyo bigerweho, Polisi y’u Rwanda yahawe inshingano zo gukorana bya hafi n’abaturage kugirango bibone muri Polisi yabo, binatuma hashyirwaho inzego zishinzwe gushyira mu bikorwa izo nshingano, ari nabwo Polisi yagiye yiyubaka kugeza ubu imaze kuba Polisi y’umwuga kandi ibikorwa byayo bishingiye ku muturage.

Aha yababwiye aho iterambere ry’u Rwanda rihurira n’umutekano avuga ati:”Iterambere rigerwaho ari uko igihugu kigendera ku mategeko kandi gifite umutekano.”

Iri tsinda rya 8 rikorera uru rugendoshuri ku butabera bwunga ribifashwamo na Kaminuza y’u Rwanda Koleji yigishaga amasomo y’ubumenyi rusange (College of Arts and Social Sciences- CASS), cyane cyane ishuri ryayo ryigisha amategeko, bakaba baje kuri Polisi y’u Rwanda bayobowe nUmuyobozi w’iri shuri Dr Denis Bikesha.

Abari muri uru rugendoshuri bakaba barasuye inzego zitandukanye z’igihugu, bikaba biteganyijwe ko bazarusoza mu mpera z’iki cyumweru.