Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

AMAFOTO: Abanyeshuri ba Wisdom School basuye Polisi y’u Rwanda

Abanyeshuri ba Wisdom school riherereye mu murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Gicurasi, bagiriye urugendoshuri ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, rugamije kubungura ubumenyi ku mikorere y’amashami agize Polisi y’u Rwanda n’uburyo ishyira mu bikorwa inshingano zayo zo gucunga umutekano w’abantu n’ibyabo.

Ubwo aba banyeshuri 228 biga kuva mu mwaka wa kane kugera mu wa gatandatu w'amashuri abanza, bari baherekejwe n’abarezi babo ndetse n’abayobozi b’ikigo bageraga ku cyicaro gikuru cya Polisi, bakiriwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga wari kumwe n’Umuyobozi w’Ishami rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage; ACP Teddy Ruyenzi.

Basobanuriwe uko Polisi y’u Rwanda yashinzwe, inshingano zayo n’uko zishyirwa mu bikorwa binyuze mu mashami yayo atandukanye ndetse n’uko yagiye yiyubaka kurushaho mu myaka 25 ishize ishinzwe.

Basobanuriwe kandi berekwa by’umwihariko ibijyanye n’inkongi z’umuriro, ibikoresho byifashishwa mu guhangana nazo bizwi nk’ibizimyamuriro (fire extinguishers) birimo ibyifashishwa mu kuzimya inkongi zoroheje ndetse n’amakamyo Polisi yifashisha mu kuzimya inkongi zikomeye.

Bakoze umwitozo wo kuzimya inkongi, nyuma basobanurirwa imikorere y’imbwa Polisi yifashisha mu gucunga umutekano by’umwihariko mu gusaka ibiturika ndetse n’ibiyobyabwenge.

Polisi y’u Rwanda, ibinyujije mu ishami rishinzwe kurwanya inkongi n’ubutabazi (Fire & Rescue Brigade), yatangije gahunda yo guhugura abantu benshi mu rwego rwo kwagura ubumenyi bujyanye no gukumira ndetse no guhangana n’ingaruka z’inkongi zikigaragara hirya no hino mu gihugu. 

Ishami rya Polisi ryifashisha imbwa mu gucunga umutekano (Canine Brigade) kuri ubu rifite ubushobozi bwo gutahura ahari ibiyobyabwenge n’ibisasu hifashishijwe ubwoko butandukanye bw’imbwa zikorera ahantu hatandukanye harimo; ku mipaka, ku kibuga cy’indege no mu nama cyangwa ibirori bibera mu gihugu.