Abanyeshyri barenga 200 biga mu mwaka wa mbere n’uwa kabiri mu ishuri ryitwa Path to Success International School Ltd riherereye mu murenge wa Kimihurura mu karere ka Gasabo, kuri uyu wa kabiri tariki ya 17 Ukwakira bakoreye urugendoshuri muri Polisi y’u Rwanda ishami ryayo rishinzwe kurwanya inkongi z’umuriro no gutabara abari mu kaga (Fire and Rescue Brigade), bigishwa gukumira no kurwanya inkongi z’umuriro.
Mu biganiro bahawe n’umuyobozi w’iri shami, Assistant Commissioner of Police (ACP) Jean Baptiste Seminega, yabasobanuriye ibitera inkongi z’umuriro, uko bazirwanya no kuzikumira, ndetse n’uko bazizimya mu gihe zibayeho.
Aba banyeshuri bari baherekejwe n’abarezi babo, ACP Seminega yababwiye ko inkongi z'imiriro ziterwa ahanini no kwirara, kutita ku bintu bishobora kuziteza, impanuka, ubumenyi buke kurizo, gukoresha ibikoresho by’amashanyarazi bitujuje ubuziranenge, gukoresha abantu badafite ubumenyi mu gushyira amashanyarazi mu nyubako, kwinjiza ibikoresho byinshi bikoresha amashanyarazi mu kindi nacyo kiyakoresha ariko kidafite ubushobozi bwo kubyakira ku buryo kigera aho kirushwa ubushobozi n’ibyakinjijwemo, gusiga bacanye buji n’ibindi.
Yasabye ubuyobozi bw’ibigo by’amashuri gushaka ibikoresho byakwifashishwa mu kuzimya inkongi z’umuriro no guhugura abakozi babo ku gukumira no kwirinda impanuka z’umuriro.

ACP Seminega yanasabye abayobozi b’amashuri gushyira mu nyigisho zabo isomo ryo kwirinda no gukumira inkongi z’umuriro ku buryo hagize impanuka iba mu bigo byabo abanyeshuri baba bafite ubumenyi bw’ibanze bwo kwirwanaho no kudahitanwa nazo.
Aha yabwiye abanyeshuri ati:”Gukumira impanuka z’umuriro biroroha kurusha kuzirwanya.”
Yakomeje avuga ati:”Abanyeshuri bagaragaza ubushake mu kumenya uko bakwirinda impanuka ziterwa n’umuriro, bikaba bigaragarira mu bibazo batubaza iyo baje mu ngendoshuri nk’izi.”
Nyuma yo gusobanurirwa ibizitera, bigishijwe gukoresha ibikoresho by’ibanze byo kuzizimya (Fire extinguishers).
Umuyobozi w’iri shuri Nyamoga Judith, yavuze ko uru rugendoshuri rwari rugamije guha ubumenyi ku gukumira no kurwanya inkongi z’umuriro abanyeshuri n’abarezi bagenzi be, kandi akaba yizeye ko ubumenyi bahakuye bazabusangiza ababyeyi babo na bagenzi babo.
Yagize ati:"Abanyeshuri bigishijwe ko imikoreshereze mibi y’ibintu bikoresha amashanyarazi biri mu bishobora guteza inkongi y’umuriro kandi natwe turayakoresha ku ishuri ryacu. N’ubwo bagaragara ko ari bato, bakwiye kugira ubumenyi ku gishobora gutera inkongi z’umuriro, uko bayirinda n’uko bayizimnya mu gihe ibayeho".
Yanavuze ko mu ishuri ryabo barangije gushyiramo ibikoresho by’ibanze byo kuzimya inkongi z’umuriro (Fire extinguishers).
Umwe mu bana witwa Cherissa Isheja Ndabukiye, yavuze ko yamenye ko inkongi z’umuriro zigira ingaruka ku bantu no ku byabo, avuga ko agiye kujya yitondera ikintu cyose gishobora kuziteza.

Yavuze ati:”Sinzongera gukinisha icyateza inkongi y’umuriro cyangwa ngo nsige buji yaka mu cyumba.”
Undi witwa Greta Enzo Akariza yavuze ko yishimiye uru rugendoshuri bakoreye muri Polisi y’u Rwanda, aho yavuze ko “nawe yumva yazaba umwe mu bashinzwe gukumira no kurwanya inkongi.”
Candice Isimbi Kayitare we yavuze ati:”Nejejwe no kuba menye uko nakwirinda inkongi z’umuriro, nzasaba umubyeyi wanjye agure ibikoresho by’ibanze byo kuzimya inkongi z’umuriro (Fire extinguishers) kuko namenye kubikoresha.”
ACP Seminega yabwiye abo banyeshuri ko mu gihe habaye inkongi y’umuriro bagomba gutabaza abo babana cyangwa mu gihe badahari bagatabaza abaturanyi kugira ngo babafashe kuyizimya, kandi ko bagomba guhita bahamagara imirongo ya terefone ya Polisi y'u Rwanda irimo: 111 n’112 (itishyurwa) n’indi yishyurwa ariyo : 0788311120 na 0788311224.
Kinyarwanda
English











