Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

[AMAFOTO]: Abanyamakuru n’abahanzi mu bukangurambaga burwanya ibiyobyabwenge

Biciye mu ihuriro ryabo ryitwa “Arts and Media for Change”, abanyamakuru n’abahanzi  bateye intambwe mu gukora ubukangurambaga burwanya ibiyobyabwenge, imwe mu ntandaro z’ibyaha bitandukanye bikomeje kwibasira urubyiruko hirya no hino mu gihugu.

Kuri uyu wa gatanu, imihanda yerekeza kuri stade ya Kigali I Nyamirambo yari irimo abanyeshuri bagera ku 5000 bo mu mashuri atandukanye yo mu karere ka Nyarugenge yari yahuriye hamwe mu kwamagana ibiyobyabwenge ku nsanganyamatsiko igira iti:”Twese hamwe mu bukangurambaga  burwanya icuruzwa n’inyobwa ry’ibyobyabwenge “

Iri huriro ryashyizweho mu Gushyingo umwaka ushize, rifite intego yo guhindura no kuyobora urubyiruko mu nzira ikwiye , hashimangirwa kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ndetse no gufasha imiryango itishoboye.

Bikaba bije mu gihe na Polisi y’u Rwanda ishyize imbere irandurwa ry’icuruzwa n’inyobwa ry’ibiyobyabwenge, aho abagera kuri 400 bafatiwe mu byaha 440 bifitanye isano n’ibiyobyabwenge , abenshi babicuruza, bose bafashwe mu kwezi kwa Mutarama honyine.

Aganira n’urubyiruko , umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage         yabibukije ko ari bo bafite ahazaza h’u Rwanda mu ntoki, ko kwishora mu biyobyabwenge byangiza icyo kizere igihugu kibatezeho.

Yagize ati:” Agaciro k’Abanyarwanda kagaragarira mu bufatanye  bwamagana ibiyobyabwenge ku nzego zose , kumenya ko buri mwana wese agiye mu ishuri kandi arindwa ihohoterwa iryo ari ryo ryose.”

Yakomeje ahamagarira urubyiruko kwirinda kwanduzwa na bagenzi babo  bakoresha ibiyobyabwenge  ahubwo bakaba aba mbere mu kubatangaho amakuru .

Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa uyobora ishami rishinzwe ubufatanye n’abaturage mu kurwanya ibyaha muri Polisi y’u Rwanda we, yashimye  abanyamakuru n’abahanzi ku gitekerezo cyiza bagize, abwira urubyiruko ko ibiyobyabwenge bihembera ibindi byaha, guta amashuri ndetse bibangamira ubuzima.

Yagize ati:” Ubukangurambaga nk’ubu ni ubwo kubarinda ingorane nk’izavuzwe, kugabanya ibyo Leta itanga ku bafatirwa mu byaha bifitanye isano n’ibiyobyabwenge no kubahinduramo abayobozi b’ejo hazaza.”

Yasabye muri wese kubigira ibye, atanga amakuru kuwo aketseho gucuruza cyangwa kunywa ibiyobyabwenge, aho yagze ati:” Umuturage mwiza ni uwubahiriza amategeko ,urwanya icyaha kandi uharanira impinduka nziza.”

Ntawuyirushamaboko Celestin , umuhuzabikorwa wa ririya huriro yagize ati:” Mbere yo kuba umunyamakuru cyangwa umuhanzi, uri umunyarwanda, ibyo ubwabyo bigusaba kwifuriza ineza igihugu cyawe birimo kukirinda ibyaha.”