Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

[AMAFOTO]: Abanyamaguru bibukijwe ko Gerayo Amahoro ikwiye kuba iya buri wese ugenda mu umuhanda

Gahunda y’Ubukangurambaga bw’ibyumweru 52 bwo kurwanya impanuka zo mu muhanda, kuri uyu wa 24 Gicurasi Polisi n’abafatanyabikorwa bayo babukomereje ku banyamaguru bakoresha umuhanda umunsi ku w’undi hirya no hino mu gihugu, aho bagaragarijwe ko nabo bagomba kugira uruhare mu kwicungira umutekano wo mu muhanda.

Mu mujyi wa Kigali, Ubu bukangurambaga bwabereye mu karere ka Gasabo, Umurenge wa Remera (mu Giporoso), mu karere ka Kicukiro bwabereye ahazwi nka Sonatube ndetse no mu karere ka Nyarugenge muri Gare ya Nyabugogo, abanyamaguru bakaba bibukijwe inshingano zabo mu kwirinda impanuka zo mu muhanda ndetse berekwa n’ingaruka ziterwa no kutubahiriza amategeko n’amabwiriza bigenga umuhanda.

Umuyobozi wungirije mu ishami rya Polisi rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage, Assistant Commissioner of Police (ACP) Murenzi Sebakondo wari mu Giporoso yagaragarije   abanyamaguru  bakoresha umuhanda barenga  60 ko impanuka nyinshi aribo zikunze guhitana  abandi zikabasigira ubumuga.



Yagize ati “Impanuka nyinshi zibera mu muhanda ni zimwe mu zikunze kwibasira abanyamaguru ku bwo kutubahiriza amategeko y’umuhanda, kandi tuzi neza ko twebwe nk’abanyarwanda umutungo w’u Rwanda ari abanyarwanda. Ntibikwiye ko tubura ubuzima bwacu n’ubw’abacu kandi dufite uko twakwirinda impanuka.”

ACP Sebakondo yakomeje asaba abanyamaguru kujya babanza bakareba mbere yo kwambuka ko itara ribaha uburenganzira bwo kwambuka ryacanye ibara ry’icyatsi kibisi, ndetse bakanambukira ahagenewe kwambukira abanyamaguru. Akomeza abibutsa kwirinda n’andi makosa ashobora guteza impanuka.

Yagize ati “Ntimukwiye kwambukira ahataragenewe abanyamaguru kuko biteza impanuka kandi ahagenewe abanyamaguru(Zebra Crossing) aricyo hashyiriweho. Yongeye ho ko badakwiye kwambuka barangajwe na telefoni,yasabye abanyamaguru kureba iburyo n’ibumoso mbere yo kwambuka mu gihe ntahateganyijwe kwambukira abanyamaguru hahari.”



Umuyobozi wungirije mu ishami rya Polisi rishinzwe umutekano mu muhanda, Chief Supritendent of Police (CSP) Gerard Muhayimana yabwiye abanyamaguru bari Kicukiro-Sonatube ko bakwiye kwambukira aho bagenewe (Zebra Crossing).

Yongeye ho ko bitemewe kuganirira ahagenewe kwambukira abanyamaguru kuko biteza impanuka. Ati “Iyo abitegura kwambuka bagiye mu biganiro,bituma utwaye ikinyabiziga  yihuta akeka ko bakibereye mu biganiro. Tuributsa abantu ko aho kwambukira atari ahantu ho kubonera umwanya wo kuganirira.”

Umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano mu muhanda, Senior Superintendent of Police (SSP) Jean Marie Vianney  Ndushabandi wari Nyabugogo, nawe yibukije abanyamaguru ko bakwiye kwirinda uburangare kuko ari bwo nyirabayazana w’impanuka. 

Yagize ati “Mukwiye gufata iya mbere mu gusigasira ubuzima bwanyu, mwirinda icyateza impanuka aho kiva kikagera, mwubahiriza ibirango n’ibimenyetso  by’umuhanda.”

Habimana Augistin, umunyamaguru wari aho ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro bwaberaga mu Giporoso, yashimiye Polisi y’u Rwanda ku bw’iki gikorwa avuga ko bibibutsa inshingano umunyamaguru afite mu gukumira  impanuka .

Ubu bukangurambaga bwiswe “Gerayo Amahoro” kandi bwakorewe no mu Ntara zose z’igihugu. Mu Burengerazuba bwakorewe mu turere twose tugize iyi Ntara, ku rwego rw’Intara bwabereye mu karere ka Ngororero umurenge wa Ngororero.

Mu Ntara y’Amajyaruguru bwakorewe mu turere twose tugize iyi Ntara, ku rwego rw’Intara bukorerwa mu karere ka   Musanze umurenge wa Muhoza. Mu Ntara y’Amajyepfo n’aho bwakorewe mu turere twose, ku rwego rw’Intara bubera mu karere ka Nyanza. N ‘aho mu Ntara y’Iburasirazuba ubu bukangurambaga bwakorewe mu karere ka Rwamagana umurenge wa Kigabiro.