Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

[AMAFOTO]: Abamotari bo mu bice bitandukanye by’igihugu bahawe ubutumwa bwo kwirinda impanuka zo mu muhanda

Abatwara abagenzi kuri morto bakorera mu bice binyuranye by’igihugu bahawe ubutumwa bwo gukumira no kwirinda impanuka; kuko bamwe muri bo byagaragaye ko bari mu baziteza. Abahawe ubu butumwa bose hamwe bagera ku bihumbi 55 bo mu turere twose tw’igihugu.

Ubwo yagezaga ubutumwa bwo kwirinda impanuka ku bamotari ibihumbi 13 bo mu Mujyi wa Kigali, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali Assistant Commissioner of Police (ACP) Felly  Rutagerura Bahizi, yavuze ko akazi  abamotari bakora gafitiye igihugu akamaro, ariko ko imyitwarire mibi ya bamwe muri bo igira ingaruka mbi ku mutekano muri rusange.

Yagize ati:” umurimo wanyu ufasha mu ngendo zitandukanye, mutanga n’imisoro ifitiye abaturage akamaro, kandi munafasha n’imiryango yanyu kubaho. Ariko hari bamwe mu bagenzi babura ubuzima kubera bamwe muri mwe, bitewe n’uburangare no kutubahiriza amategeko y’umuhanda.  Mwubahirize ibyapa n’ibindi bimenyetso by’umuhanda, mwirinde gutwara moto mudafite ibyangombwa, mugabanye umuvuduko kandi mugendere mu ruhande rw’iburyo mwirinda kugenda nabi mu muhanda”.

Ubu butumwa yabubahaye nyuma y’uko beretswe amashusho yagiye afatwa mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali n’ibyuma bifata amashusho bikoresha ikoranabuhanga. Aya mashusho yerekanaga impanuka zo mu muhanda zagiye ziba mu bice binyuranye bitewe n’umuvuduko ukabije, kugenda nabi mu muhanda, uburangare n’ibindi, ku buryo bamwe bapfiriye muri izo mpanuka abandi barakomereka mu buryo bukomeye.

Impanuka ziterwa n’abamotari zingana na 18.5 ku ijana by’impanuka zose zabaye umwaka ushize. Mu kwezi gushize, abamotari bagize uruhare mu mpanuka 30 ku ijana by’izabaye zose.   Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali yakomeje asaba abamotari kubahiriza ibimenyetso n’ibyapa by’umuhanda, kutavugira kuri terefone batwaye, guhagarara mu gihe Polisi ibahagaritse no kwerekana ibyangombwa bibemerera gukora aka kazi.

ACP Rutagerura, yanabasabye ubufatanye mu kurwanya ibyaha bikorwa na bagenzi babo bafite imico mibi y’ubujura nko kwambura amasakoshi abagore n’abakobwa, kutagarurira amafaranga abagenzi batwaye n’ibindi.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, yanagarutse ku bashinzwe umutekano mu makoperative y’abamotari, aho baka abamotari impushya zabo zo gutwara moto; asaba ko ibi byacika ndetse n’inshingano zabo zigasobanuka neza kuko ari ukwivanga mu kazi ka Polisi.  

Mu karere ka Bugesera, naho abamotari bahawe ubutumwa bwo kugira uruhare mu gukumira impanuka zo mu muhanda. Ubwo yaganiraga nabo, Umuyobozi w’Intara y’I Burasirazuba Mufulukye Fred yasabye abamotari basaga 300 kwirinda gutwara za magendu n’ibiyobyabwenge, abajura n’abandi bagizi ba nabi. Yakomeje abashishikariza kujya batanga amakuru y’ikintu cyose babona cyahungabanya umutekano, bagafata iya mbere mu kuwubungabunga bafatanya n’inzego zibishinzwe.

Naho mu karere ka Musanze, Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi JMV, we yasabye abamotari 560 bari bateraniye kuri Sitade Ubworoherane kuba abanyamwuga mu kazi, bakagakunda. Yavuze ko bagomba kugira uruhare mu kubungabunga umutekano wo mu muhanda kuko aribyo bituma bakora akazi kabo neza. Yabasabye kandi kurwanya n’ibindi byaha birimo kugira uruhare mu gukumira no kurwanya inda ziterwa abangavu, kugira amakenga mu gihe babonye hari abo batwaye n’ibintu bafite bidasobanutse bakabimenyesha Polisi cyangwa izindi nzego z’umutekano. Yakomeje abasaba kugira isuku ku myambaro yano n’ibinyabiziga byabo ndetse bagaharanira kwiteza imbere bitabira kwizigamira n’izindi gahunda za leta.

Umuyobozi w’Impuzamashyirahamwe y’abatwara abagenzi kuri moto mu Rwanda (FERWACOTAMO) Bigirimana Salomon, yavuze ko hari ibigiye kuvugururwa bikazafasha abamotari gukora neza akazi. Muri byo; harimo kuvugurura imikorere y’abashinzwe umutekano mu bamotari, kuba abamotari ubwabo aribo bazajya bisabira  ndetse bagahabwa icyangombwa cyo gukora uyu murimo gitangwa na RURA; bitandukanye n’uko ari koperative yabo yabikoraga.

Cyakora yanatangaje ko abamotari bazongera kurangwa n’imyitwarire mibi ndetse bagafatirwa mu bikorwa bigayitse bazafatirwa ibihano bituma batongera gukora aka kazi. Abazagirwaho ingaruka n’ibi bihano ni abazafatirwa mu bujura no gufatanya n’abajura, gushikuza amaterefone abagenzi n’amasakoshi abagore, kunywa ibiyobyabwenge nk’urumogi n’ibindi.