Ibi babisabwe kuri uyu wa 27 Nzeri mu muhango wo gusoza amarushanwa y’abahanzi batandukanye ya teguwe na Polisi y’u Rwanda n’inzego zitandukanye hagamijwe kubona ibihangano bishishikariza urubyiruko kugira uruhare mu gukumira ibyaha.
Ni mu muhango wabereye kuri Petit stade I Remera mu karere ka Gasabo aho witabiriwe n’abayobozi bakuru mu nzego za Leta n’izumutekano barimo Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne, umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe itegeko nshika Evode Uwizeyimana, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda CGP Emmanuel K Gasana ndetse na Madame Fatou Lo uhagarariye ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita kubagore mu Rwanda (UN Women)

Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne.
Amarushanwa mu mbyino no mu mivugo bifite insanganyamatsiko igira iti’’ Uruhare rw’Umuhanzi mu gukumira ibyaha” byateguwe mu Gihugu hose aho buri Ntara yari ihagarariwe n’amatorero abiri yose ahuriza kubutumwa bushishikariza urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge n’ibindi byaha.
Minisitiri w’ Umuco na Siporo yagaragaje ko abahanzi bafite ubushobozi n’imbaraga za kumira ibyaha.
Yagize ati” Bafite ubushobozi mu gutanga ubutumwa buhindura imyumvire n’imiterere y’abakurikirana ibihangano byabo uruhare rwabo mu gukumira ibyaha akaba ari ntagereranwa cyane cyane ko nutarababona ubutumwa batanga bumugeraho.’’
Minisitiri Uwacu akomeza agaragaza ko uko Igihugu cyihuta mu iterambere ari nako uburyo bwo gukora ibyaha bwiyongera.

Yagize ati” Hari byinshi byiza tugeraho ariko n’uburyo ibyaha bikorwamo bigenda byiyongera. Ningombwa ko twese dufatanya mu gushyiraho ingamba zihangana n’abakora ibyaha kuko urubyiruko rw’ u Rwanda rwugarijwe n’ibiyobyabwenge, inda ziterwa abana babakobwa, icuruzwa ry’abantu kurwanya ibi byose bikaba bisaba ubufatanye bwa buri wese.’’
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ Ubutabera ushinzwe itegeko nshinga Evode Uwizeyimana yagaragaje ko kwicungira umutekano hakumirwa ibyaha ntakiguzi bisaba uretse ubufatanye kuko ingaruka z’icyaha zigera kuri buri wese.
Yagize ati” Ibyaha bikorerwa aho dutuye, aho dukorera kandi bikorwa n’abo tubana ,turasabwa kuba maso kugirango twicungire umutekano kugirango tw’ubake u Rwanda rubereye buri wese.’’
Umuyobozi mukururu wa Polisi y’u Rwanda CGP Emmanuel K Gasana yashimiye abaturage uruhare bagira mu bikorwa bya Polisi abasaba kurushaho kurangwa n’ubufatanye kugirango Polisi n’izindi nzego z’umutekano zibashe gukumira ibyaha, gutahura ibyaha ndetse no gutabara abari mu kaga.

Madame Fatou Lo uhagarariye ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bagore mu Rwanda (UN Women) yashimiye Polisi y’u Rwanda ubushishozi n’ubunyamwuga biranga abapolisi b’u Rwanda. Ibi akaba ari bimwe raporo z’imiryango itandukanye ziheraho zigaragaza ko u Rwanda ruza ku mwanya wa kabiri muri Afurika mu bihugu bitekanye kandi byishimiwe n’abaturage.
Fatou Lo asoza ashimira Leta y’u Rwanda kuba idahwema kugaragaza ubushobozi bw’umugore mu mirimo itandukanye kugeza n’aho Polisi y’ u Rwanda iherutse kohereza itsinda rigizwe n’abagore mu butumwa bw’amahoro muri Sudan y’epfo.
Muri ibi birori hatanzwe ibihembo ku bahanzi bahize abandi mu guhanga ibihangano birimo imbyino n’imivugo bikangurira abantu kugira uruhare mu gukumira.
Umumotari witwa Sebanani Emmanuel nawe akaba yagenewe igihembo cya Moto aho yashimiwe uruhare yagize mu kurokora umwana wari wibwe n’umukozi wo mu rugo.
English









