Muri gahunda z'icyumweru cyahariwe umutekano wo mu muhanda, abayobozi bakuru ba Polisi y' u Rwanda mu nzego zitandukanye, kuwa gatanu tariki ya 25 Gicurasi, bari ku mihanda yinjira mu Mujyi wa Kigali ndetse n’aho abagenzi bategera imodoka batanga ubutumwa bwo kwirinda impanuka zo mu muhanda. Ni ubutumwa bugira buti:” Turwanye impanuka zo mu muhanda. Genda neza mu muhanda, araseseka ntayorwa”.
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ubuyobozi n’abakozi DIGP Juvenal Marizamunda, waganiriye n’abatwara abagenzi i Rugende, yavuze ko ubukangurambaga bwo kubungabunga umutekano wo mu muhanda buri muri gahunda y’icyumweru cy’ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda by’uyu mwaka. Yakomeje avuga ko hagamijwe kongera ubufatanye n’imikoranire ndetse abaturage n’abagenzi muri rusange bagakangurirwa kugira uruhare rwabo mu kwirinda impanuka.

DIGP Marizamunda yasabye abagenzi kujya bibutsa umushoferi ko agomba kugabanya umuvuduko, kutavugira kuri terefone mu gihe atwaye ikinyabiziga, kumubaza niba utugabanyamuvuduko dukora neza, kugenzura niba atwaye ikinyabiziga atasinze. Yavuze kandi ko umuhanda ukoreshwa n’abantu batandukanye barimo abatwara ibinyabiziga birimo imodoka, moto, amagare ndetse n’abanyamaguru cyangwa se abafite ubumuga.
Yasabye ko bose bakubahana bakoroherana mu gukoresha umuhanda nk’uko amategeko abiteganya. Yasabye kandi by’umwihariko abagenzi kwirinda kujugunya uducupa tw’amazi n’ibindi bikoresho ku muhanda kuko nabyo bishobora buteza impanuka. Abagenzi nanone basabwe ko mu gihe babonye umushoferi Mutubahiriza amategeko y’umuhanda bajya bahamagara Polisi bifashishije nimero ziba ziri mu modoka.

Ubwo yari i Nyanza mu karere ka Kicukiro, Umuyobozi w’ishami rishinzwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) George Rumanzi, we aganira n’abagenzi bari mu modoka yagize ati:” abagenzi ntimukwiye kwemera ko umushoferi abatwara avugira kuri telefone cyangwa afite umuvuduko ukabije. Hamagara nimero itishyurwa y’ 113 uduhe amakuru ku bashoferi bica amategeko y'umuhanda, urengere ubuzima bwawe n’ubw’abandi unadufashe kurwanya impanuka zo mu muhanda”.

Ubukangurambaga nk’ubu kandi bukubiyemo ubutumwa buhamagarira abagenzi kugira uruhare mu gukumira impanuka bwanahawe abakoresha umuhanda wa Nyacyonga na Shyorongi. Muri ubwo bukangurambaga, Ibinyabiziga byashyizweho udupapuro turiho ubutumwa bwo kwirinda impanuka ndetse n’abagenzi bahawe utundi two gusoma turiho nanone ubutumwa bwo kubahiriza amategeko y’umuhanda no kwirinda impanuka muri rusange.
Kinyarwanda
English











