Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Akarere ka Kicukro kiyemeje guha amahugurwa abanyerondo

Akarere ka Kicukiro kiyemeje ko abakora amarondo bose bo muri ako karere bagomba guhabwa amahugurwa yo kubongerera ubumenyi n’ubushobozi  mu kazi kabo.

Uyu ni umwe mu myanzuro yafatiwe mu nama y’umutekano yaguye y’akarere ka Kicukiro yateranye kuri uyu wa gatatu tariki ya 14 Gicurasi.

Iyi nama yateraniye   mu cyumba cy’inama cy’akarere ka Kicukiro umurenge wa Kagarama, ikaba yari iyobowe n’umuyobozi w’aka karere Paul Jules Ndamage,  yanitabiriwe na nyobozi yose y’akarere ka Kicukiro, abayobozi ba Polisi n’ingabo mu karere ndetse n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge igize akarere ka Kicukiro.

Muri iyo nama, Paul Jules Ndamage yasabye abayobozi b’imirenge gushyira imbaraga mu gukangurira abaturage kwicungira umutekano barwanya ibiyobyabwenge ndetse n’ubujura buciye icyuho.

Kuri iki kibazo cy’ubujura, umuyobozi w’akarere yasabye abo bireba bose gukora ibishoboka bakongerera abanyerondo ubushobozi.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Kicukiro Chief Inspector of Police (CIP) Anastase Karango, yavuze ko muri aka karere hakunze kugaragara abajura bitwikira ijoro bagatobora amazu bakiba ibikoresho basanzemo

Yakomeje avuga ariko ko ubu bujura bushobora kwirindwa cyangwa bukagabanuka abantu bose babishyizemo imbaraga, ndetse n’ababukoze bagashobora gufatwa bagahanwa.

Yakomeje asaba aba bayobozi gukangurira abaturage babo gufasha Polisi gufata  abo bagizi ba nabi, dore ko baba babazi neza kuko baba ari abaturanyi babo.

CIP Karango yasoje asaba ko buri muturage mbere yo kuryama cyangwa kugira aho ajya ku manywa, akwiye  kureba neza ko inzugi n’amadirishya bikinze, kandi bakibuka kwatsa amatara yo hanze ku bayafite nijoro ndetse bakirinda kuraza ibikoresho byabo bifite agaciro  kure y’aho barara.