Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Afurika itanga icyizere cy’amahoro arambye mu byagarutsweho mu biganiro nyunguranabitekerezo

Ibiganiro nyunguranabitekerezo by’iminsi ibiri ku mahoro, umutekano n’ubutabera, byaberaga mu Ishuri rikuru rya Polisi (NPC) mu Karere ka Musanze byarangiye kuri uyu wa Kane tariki ya 6 Kamena 2024, hitswa ku ngamba ziganisha Afurika mu cyerekezo cy’amahoro n’ubukungu birambye.

Abayobozi muri guverinoma, impuguke n’abashakashatsi, batanze ibiganiro ku buryo bwo gushimangira gahunda z'imiyoborere muri Afurika (Kuvugurura no kubaka inzego zishoboye); Guhuza ubukungu bw’ibihugu by’Afurika: Gukoresha amahirwe y’isoko rusange nyafurika AfCFTA; gahunda z'umutekano zikemura ibibazo kandi zijyanye n'imihindagurikire y'isi: amasezerano y’ubufatanye mu by’umutekano hagati y’ibihugu n’uburyo Afurika yiteguye kubishyira mu bikorwa.

Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu, Alfred Gasana, mu gusoza ku mugaragaro ibiganiro nyunguranabitekerezo, yavuze ko Afurika yakomeje kuba insina ngufi kubera ibibazo bihoraho bijyanye n'umutekano mucye.

Yagize ati: "Abayobozi ba none n'ab’ahazaza bakeneye kwigira kuri izi ngero zose z’ubushakashatsi kugira ngo barusheho kugira icyerekezo gifasha mu gukemura ibibazo biriho, ari nako hategurwa ejo hazaza heza."

Yakomeje ati: "Kugira ngo tubashe kubaka Afurika itanga icyizere, hakenewe gutekereza kuri byinshi bigomba gukorwa muri politiki, ubukungu n’umutekano, bigizwemo uruhare n’ibihugu byo mu karere n’umugabane wose, ubufatanye hagati y’ibihugu n’amasezerano ahuriweho n’ibihugu mu by’umutekano."

Amasomo ahabwa ba Ofisiye bakuru mu gihe cy’umwaka, akubiyemo n’ibiganiro nyunguranabitekerezo bitegurwa kuri buri cyiciro nk’uburyo bwiza bwo kubaka abayobozi na ba Komanda beza, bahuje imyumvire kandi bafite ubushobozi bwo gutanga umusanzu mu kwimakaza amahoro n’umutekano mu bihugu by’Afurika

Ibitekerezo byatanzwe mu biganiro

Dr. Monique Nsanzabaganwa, Umuyobozi wungirije wa Komisiyo y’umuryango w’ubumwe bw’Afurika, ubwo yavugaga ku bijyanye no "gushimangira imiyoborere muri Afurika: Ivugurura riha ubushobozi inzego yagize ati: “Iyo twishyize hamwe nibwo tugira imbaraga, nta wundi muntu n’umwe ufite inshingano zo kutwitaho; bazana igitutu cya politiki n’ubukungu bashaka kugira ngo babeho… tugomba kumenya mu by’ukuri ko turi ku rugamba kandi kururokoka bizaba byiza; ni ngombwa ko tubyitegura.

Dr. Brian Tamuka Kagoro wo mu muryango uharanira kwihuza no kwigenga kw'Abanyafurika,  akaba n'umunyamategeko, yavuze ko abize siyansi (STEM) mu bihugu byinshi by’Afurika, bahitamo gushaka akazi hanze y'umugabane w’Afurika kubera ko ibihugu bidashora imari mu bigo, inganda n’ibikorwa by’inganda byatuma amasomo ya siyansi abyazwa umusaruro.

Ku ruhare rw’urubyiruko, yavuze ko ntacyo byaba bimaze mu gihe rwagira gushidikanya bigahinduka intandaro yo guteshuka ku ndangagaciro z’umutimanama no gukunda igihugu.

Ku madini agenda arushaho kwiyongera, yavuze ko ari ngombwa ko za guverinoma n’imiryango nterankunga bayobokwa n’imbaga nyinshi, bafatanyiriza hamwe guhindura imitekerereze cyangwa imyumvire y’abaturage bigendanye n’icyerekezo cy’igihugu.

Brig. Gen Ronald Rwivanga, Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, yagarutse ku kubaka umutekano hifashishijwe ingamba zikemura ikibazo no kugirirwa icyizere n’abaturage ndetse n’amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu mu bikorwa by’amahoro. 

Yatanze urugero ku bitero by’iterabwoba, ubutagondwa bukabije n’urugomo rw’imitwe yitwaje intwaro ikangisha guhirika ubutegetsi bwatowe n’abaturage mu buryo bwemewe, avuga ko icyemezo gifatwa ku buryo bukoreshwa mu gukemura amakimbirane gishingira ku miterere n’impamvu ziyatera.

Ku bikorwa byo kubungabunga amahoro n’ubufatanye bw’u Rwanda n’ibindi bihugu mu by’umutekano, yifashishije urugero rwa Mozambique na Repubulika ya Centrafrique, yasobanuye ko uburyo bwose ari bwo butanga umusaruro cyane.

Ati: “Ni ngombwa cyane kuri twe kwihuta kugira ngo dukemure ikibazo binyuze mu bufatanye hagati y'ibihugu bibiri ariko na none dukeneye abafatanyabikorwa benshi batanga umusanzu mu kubungabunga ayo mahoro. Uruhare rw’u Rwanda mu bikorwa by’amahoro binyuze mu bwumvikane bw’ibihugu rwemewe n’umuryango w’Afurika yunze Ubumwe na Loni kubera ko ari ibikorwa byari bifite ishingiro."

Prof. Sylvestre Nzahabwanayo, Umuyobozi w'Ikigo cy’ubushakashatsi n’ibiganiro by’amahoro, yibanze ku "kwigisha urubyiruko hashingiwe ku mahoro nk’inzira igana kuri Afurika itanga icyizere.

Yavuze ko umuntu adashobora gutekereza Afurika y’ejo hazaza itanga icyizere cy’amahoro n’umutekano birambye mu gihe atera umugongo urubyiruko.

Yasabye ko havugururwa gahunda zo guharanira amahoro ziyobowe n’urubyiruko n’amahuriro ahuza urubyiruko ruhagarariye ibihugu arufasha kumenya ibihungabanya amahoro ku mugabane w’Afurika kugira ngo rubashe gufata ingamba mbere yo guhangana nabyo, anashimira ibitekerezo n’ibikorwa by’amahuriro atandukanye y’urubyiruko ku mugabane w’Afurika. 

Dr. Donald Kaberuka, Intumwa yihariye y’Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe mu kurwanya COVID-19, mu bushishozi bwe ku bijyanye n’uko Afurika yiteguye, yavuze ko bigisaba gusiba imyobo yacukuwe igihe kirekire ku mugabane, hibasirwa ingeri zitandukanye zirimo abaturage bawo, iterambere ry'imijyi, ikoranabuhanga, ubukungu na Politiki kugeza ku mihindagurikire y’ikirere.