Kuri uyu wa gatanu tariki ya 15 Gicurasi 2015, Polisi ikorera mu karere ka Kicukiro yafashe umugabo uwitwa Thacien Ruhatana w’imyaka 49 ukekwaho gukoresha impapuro mpimbano ndetse no gushaka gutanga ruswa.
Nk’uko Polisi ikorera muri ako karere ibitangaza, uyu Thacien Ruhatana yafatiwe mu murenge wa Kagarama, akarere ka Kicukiro bafatirwa mu cyuho arimo ashaka gutanga ruswa kugira ngo bamubikire ibanga Polisi itamenya ko yakoreshaga impapuro mpimbano.
Ruhatana yarashakaga gusaba inguzanyo muri banki EQUITY ishami rya Nyabugogo, akoresheje urwandiko rugaragaza ko nta deni afite (attestation de non créance) ya Banki ya Kigali (BK) n’impapuro z’ikigo cy’imisoro n’amahoro n’ipatante byo mu karere ka Gasabo kugira ngo Banki imugurize amafaranga angana na miliyoni 30,000,000.
Nyuma amaze kubona ko Dasso yamutahuye atinya ko amujyana kuri Polisi cyangwa akabimenyesha RRA ahita ahamagara umugore we witwa Catherine Mukantwali w’imyaka 39 ngo amuzanire agatabo ka sheki asinyire miliyoni 1,000,000 uwo Dasso kugirango atabimenyesha inzego za polisi. Dasso yihutiye gutanga amakuru kuri Polisi maze niko kumufatira mu cyuho amaze gusinya iyo sheki ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi y Kicukiro.
Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Superitendent (SP) Modeste Mbabazi yatangaje ko uyu mugabo akurikiranyweho ibyaha bibiri birimo gukora inyandiko mpimbano no gushaka gutanga ruswa kandi byose bikaba bitemewe mu mategeko y’u Rwanda.
SP Mbabazi yakomeje avuga ko abakora ubujura busa nk’ubu Polisi n’izindi nzego z’umutekano bari maso, abasaba kubureka kuko bubagiraho ingaruka, harimo gufungwa bagasiga imiryango yabo.
Guhimba cyangwa guhindura inyandiko bihanwa n’ingingo ya 609 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, uwabikoze ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi( 7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) kugaza kuri (3.000.000).
Kinyarwanda
English











