Itorero rya Pantekote mu Rwanda rikomeje kugaragaza uruhare n’ubufatanye mu kurwanya ukwishora mu biyobyabwenge binyuze mu kwigisha umuryango nyarwanda ububi bwabyo no kuwukangurira kubyirinda.
Mu mpera z’icyumweru gishize, Umuyobozi wa Paruwase y’iri Torero ya Muhoza, Pasiteri Mbanzabigwi Theoneste yakanguriye abatuye Umujyi wa Musanze kwirinda kwishora mu biyobyabwenge by’ubwoko bwose.
Ubwo butumwa yabutangiye mu giterane cy’ivugabutumwa cyateguwe n’iyi Paruwase cyari kigamije kwigisha abantu b’ingeri zose ingaruka zo gucuruza, kunywa no gukoresha ibiyobyabwenge; ubwo bukangurambaga bukaba bwarabereye ku Kibuga cy’Umupira w’amaguru cy’Ubworoherane kiri mu murenge wa Muhoza.
Mu ijambo yagejeje ku bagera ku 2, 500 bitabiriye icyo giterane; Pasiteri Mbanzabigwi yababwiye ko gukumira ibyaha ari ishingiro ry’ivugabutumwa ry’Itorero rya ADEPR; ndetse ko n’icyo giterane ari muri urwo rwego cyateguwemo.
Yagize ati,"Dusanzwe n’ubundi twigisha abayoboke b’Itorero ryacu kwirinda kwishora mu biyobyabwenge no kudakora ibindi byaha; ariko twaricaye dusanga dukwiriye gutera intambwe tugakangurira n’abandi kubyirinda kubera ko ingaruka z’ibikorwa by’ababinyoye zigera ku muryango nyarwanda muri rusange."
Pasiteri Mbanzabigwi yagize kandi ati,"Dusenga mu bwisanzure kubera ko igihugu gifite umutekano usesuye. nk’Abigisha b’imbaga nini y’abantu dukwiye kubakangurira kwirinda icyo ari cyo cyose kinyuranije n’amategeko."
Umwofisiye wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe imikoranire yayo n’abaturage ndetse n’izindi nzego mu karere ka Musanze, Inspector of Police (IP) Viateur Ntiyamira; wari witabiriye icyo gikorwa cy’ubukangurambaga, yashimye iri Torero ku ruhare rwaryo mu gukangurira abatuye Umujyi wa Musanze no mu nkengero zawo kwirinda ibiyobyabwenge binyuze mu butumwa ribagezaho mu bihe bitandukanye.
Yabwiye abari aho ko gifatwa nk’ikiyobyabwenge mu Rwanda ikintu cyose gifite methanol irengeje igipimo cya zero n'ibice bitanu ku ijana (0.5%) mu bikigize; kandi kirengeje igipimo cya mirongo ine na gatanu ku ijana (45%) bya alukoro ; kimwe n’ikinyobwa cyose cyateganywa nk’ikitemewe n’Amabwiriza ya Minisitiri ufite ubuzima mu nshingano ze nk’uko biteganywa n’Umugereka wa I w’Iteka rya Minisitiri w’Ubuzima Nº20/35 ryo ku wa 09/6/2015 rigena ibinyobwa bitemewe n'ibindi bintu bicungwa kandi bifatwa nk’ibiyobyabwenge n'urusobe rw'imiti ikoreshwa nka byo.
IP Ntiyamira yakomoje ku ngaruka zo kwishora mu biyobyabwenge abwira abari aho (ku Kibuga cy’Umupira w’amaguru cy’Ubworoherane) ati,"Ufashwe abinywa, abicuruza, abitunda cyangwa abikoresha arafungwa kandi agacibwa ihazabu; ndetse n’ibiyobyabwenge yafatanwe bikangizwa; murumva ko nta cyiza na mba cyo kubyishoramo. Mujye rero munywa kandi mucuruze ibyemewe n’amategeko bidafite ingaruka mbi ku buzima bwanyu."
Yabwiye urubyiruko rwitabiriye icyo giterane ko kunywa ibiyobyabwenge bishobora gutuma bishora mu busambanyi bukurikirwa n’ingaruka zirimo gutwara inda zitateganyijwe, kureka ishuri, ipfunwe no kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina; hanyuma abasaba kubyirinda.
Kinyarwanda
English











