Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Werurwe umuyobozi wungirije mu ishami rya Polisi y'u Rwanda rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n'abaturage, Assistant Commissioner of Police (ACP) Rose Muhisoni yasuye abakobwa 20 baherutse gutoranywa ngo bahatanire ikamba rya Nyaminga w’u Rwanda 2021. Ubwo yaganiraga nabo aho bari mu mwiherero muri Hotel la Palisse iherereye mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Nyamata yagaragarije aba bakobwa ko buri muntu wese afite inshingano ku mutekano w’Igihugu kabone niyo yaba umukobwa. Ni mukiganiro cyari gifite insanganyamatsiko igira iti” Uruhare rw'Umwari mu kurinda umutekano we n'uw’abandi.”
ACP Muhisoni ubwo yaganiraga n’aba bakobwa yababwiye ko umutekano utarindwa n’abantu bambaye impuzankano gusa ko ahubwo ari inshingano za buri muntu.
Yagize ati” Umutekano ntabwo ucungwa cyangwa ngo urindwe n'abambaye impuzankano gusa cyangwa se ababihuguriwe bonyine, umutekano urindwa kandi ugacungwa na buri wese, akawicungira we ubwe kandi akawucungira n'abandi."
Yakomeje ababwira ko umutekano utareberwa gusa mu ntambara ko ahubwo igihe cyose umuntu adashobora kubona icyo kurya aburara, aba mu nzu iva n’ibindi nta mutekano usesuye aba afite. Yasabye bariya bakobwa bitegura kuba ba Nyampinga b’u Rwanda kuzagira uruhare mu kurwanya ibibazo byose bituma hariho abadafite umutekano ujyanye n’imibereho myiza.
Ati "Uruhare rwanyu nka ba Nyampinga b'u Rwanda ni urwo kwegera abo bose bafite ibyo bibazo mukabagira inama cyangwa mukabibwira inzego zibishinzwe kuko amakuru iyo atangiwe igihe atuma hakemuka byinshi. Mwibuke ko mwebwe muri ba Amabasaderi mukaba n'abavugizi b'abantu bose, niyo mpamvu uruhare rwanyu mugucunga umutekano rukenewe."
ACP Muhisoni yakomeje abasaba kugira uruhare mu gufasha izindi nzego mu kurwanya ibiyobyabwenge bikomeje kwangiza urubyiruko. Yabibukije ko inzego z’umutekano zitabasha kubirwanya zonyine hatabayeho uruhare rwa buri muntu bityo abasaba kuzajya begera cyane urubyiruko bakarukangurira ingaruka zo gukoresha ibiyobyabwenge kugira ngo babireke.
ACP Muhisoni yagize ati “ Aha niho uruhare rwanyu rwo kwicungira umutekano no kuwucungira abandi ruzagaragarira, murasabwa kwegera abo mukeka ko bakoresha ibiyobyabwenge mukabakangurira kubireka cyangwa mugatungira urutoki inzego z'umutekano zikabikurikirana.”
Yababwiye ko umuntu ashobora guhungabanya umutekano atabizi mu gihe yisanze mu dutsiko tw'abawuhungabanya, abakoresha ibiyobyabwenge, abagizi ba nabi cyangwa abagambanira Igihugu ariyo mpamvu yabasabye kujya bagira inama abantu bamwe na bamwe bajya mu matsinda cyangwa udutsiko runaka kubyirinda.
Yasabye abakobwa gukoresha neza amahirwe Igihugu cyahaye umwari n’umutegarugori aho yabagaragarije ko kera hari imirimo imwe n’imwe yabaga igenewe abagabo nta mugore cyangwa umukobwa wayikora ariko ubu bose bakaba barahawe amahirwe angana. Yabakanguriye kuba bajya mu nzego z’umutekano bagafatanya na basaza babo kuko imirimo yo mu nzego z’umutekano ari nk’indi yose n’abakobwa bayikora.
ACP Rose Muhisoni yasoje ikiganiro yibutsa aba bakobwa 20 bahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2021 ko ijisho ryabo ariryo mbunda yabo yo kurengera abarengana no gucunga umutekano muri rusange. Yabasabye buri wese kuba ijisho rya mugenzi we, yicungira umutekano anawucungira n'abandi.
Kinyarwanda
English










