Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Assistant Commissioner of Police (ACP) Jean Claude Kajeguhakwa yasabye Abahuzabikorwa b’Urubyiruko rw’Abakorerabushake mu gukumira ibyaha ku rwego rw’uturere tugize iyi Ntara kuba umusemburo w’iterambere n’umutekano birambye.
Ibi yabibabwiye ku wa mbere tariki 19 Werurwe uyu mwaka mu kiganiro yagiranye na bo cyari kigamije kubakangurira kuzirikana no kwita ku nshingano zabo z’ubufatanye mu gukumira ibyaha.
ACP Kajeguhakwa yabwiye urwo rubyiruko ko rukwiriye guharanira icyarushaho guteza imbere igihugu n’abagituye n’icyatuma U Rwanda rukomeza kuangwa n’umutekano; aha akaba yaragize ati,"Muri imbaraga n’amaboko by’igihugu. Murasabwa gukoresha ubwenge n’imbaraga byanyu mu kugiteza imbere muzirikana ko umutekano ari inkingi ya mwamba y’ibyo kimaze kugeraho; ukaba n’ishingiro ry’icyerekezo cyacyo."
Yabasabye gukangurira abatuye iyi Ntara kwirinda ibyaha agira ati,"Mukwiriye kugira gahunda zihamye z’ubukangurambaga bugamije kwigisha Umuryango nyarwanda kwirinda ibyaha bagakora ibyemewe n’amategeko bibateza imbere bikanateza imbere Igihugu. Mu magambo make; murasabwa kuba urumuri rumurikira abandi mu nziza y’iterambere n’umutekano birambye igihugu cyacu kimirije imbere."
Yagize kandi ati,"Polisi ntiyabera hose icyarimwe ngo ikumire ibikorwa byose binyuranyije n’amategeko. Ibi biha buri wese inshingano zo kuba ijisho ry’umutekano. Ibi mukwiriye kubibwira mukanabisobanurira abo muganira; bityo buri wese yumve ko afite umukoro wo kugira uruhare mu gukumira no kurwanya ibyaha."
ACP Kajeguhakwa yabwiye kandi urwo rubyiruko ati,"Umutekano uraharanirwa, kandi kuwusigasira bisaba uruhare rwa buri wese. Mu bukangurambaga bwanyu mujye mubwira abo mwahuye ko iyo umutekano uhungabanye bigira ingaruka ku gihugu n’abagituye; hanyuma mubakangurire kuja ijisho ry’umuturanyi mubabwira ko bagomba kwirinda ibyaha bakanatanga ku gihe amakuru atuma inzego zibishinzwe zifatanya kubikumira.
Yasabye abo bahuzabikorwa gushyira imbaraga mu gukangurira urubyiruko n’Umuryango nyarwanda muri rusange kwirinda kwishora mu biyobyabwenge bagaragaza ingaruka ababitunda, ababicuruza, ababinywa n’ababikoresha bahura na zo.
Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yasoje ikiganiro yagiranye na bo abasaba kugeza ubutumwa bahawe ku bo bahagarariye no kurangwa n’imyitwarire myiza mu byo bakora byose.
Kinyarwanda
English











