Abunzi 74 bo mu karere ka Bugesera ku itariki 20 z’uku kwezi basabwe gufatanya n’izindi nzego gukangurira abaturage kwirinda ibyaha bababwira ingaruka zo kubikora; haba ku iterambere no ku mutekano.
Ibi babishishikarijwe n’Umuyobozi w’aka karere, Nsanzumuhire Emmanuel afatanyije n’ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego muri aka karere, Assistant Inspector of Police (AIP) Cyprien Uwitonze; hakaba hari mu muhango wo kubashyikiriza amagare 174 bahawe n’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame.
Ikiganiro Umuyobozi w’aka karere yagiranye na bo cyibanze ku kubasobanurira uruhare rwabo mu gukumira ibibazo bakunze kugezwaho n’abaturage hagamijwe kugira ngo imiryango irusheho kurangwamo ituze, amahoro,ubumwe, iterambe n’umutekano.
Yababwiye ati," Ibibazo mwakira harimo ibiterwa no kunywa ibiyobyabwenge. Muri byo twavuga nk’amakimbirane, gusesagura umutungo, gucana inyuma, ubushoreke, ubuharike no kutita ku nshingano . Nk’abantu muvuga rikumvikana mu tugari mutuyemo mujye mwigisha abaturage kwirinda ibiyobyabwenge mubabwira ububi bwabyo n’ingaruka zo kubyishoramo; haba kubinywa, kubicuruza no kubitunda."
Nsanzumuhire yakomeje asaba abo bunzi kujya babwira abaturage ko nta munywi w’ibiyobyabwenge ushobora gutera imbere kubera ko bigabanya ubushobozi bw’umubiri no gutekereza .
Yababwiye ko Umugoroba w’ababyeyi ari urubuga rwiza rwo kumva no gucyemura bimwe mu bibazo bigaragara mu miryango no hagati y’abantu ku giti cyabo, hanyuma abasaba gufatanya n’izindi nzego gukangurira abaturage kuwitabira.
Mu butumwa bwe, AIP Uwitonze yabasabye kwigisha abaturage ko kwishora mu biyobyabwenge ari icyaha; ariko na none bakababwira ko ingaruka zo kubinywa zitagera gusa ku ubikora; ahubwo ko zigera no ku muryango we bitewe n’amafaranga abigendaho yakabaye ashorwa mu bindi biwuteza imbere.
Yababwiye ati, "Mujye mubwira abaturage ko urumogi n’inzoga zitemewe mu Rwanda zirimo insukano nka Kanyanga n’izo mu masashe zirimo Zebra Warage na Chief Warage bitera ababinyoye gukora ibikorwa binyuranyije n’amategeko birimo gukubita no gukomeretsa n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
AIP Uwitonze yakomeje abwira abo bunzi ati," Igihe cyose mufashe ijambo ntimukabure gukangurira abaturage kuba ijisho ry’umuturanyi mubasobanurira ko iyo mu rugo rw’umuturanyi hari amahoro bigira ingaruka ku mutekano n’iterambere by’aho atuye."
Yasoje ikiganiro yagiranye na bo abasaba gukangurira abaturage kwirinda ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko no gutanga ku gihe amakuru atuma gikumirwa.
Kinyarwanda
English











