Ku wa Gatanu tariki 8 Werurwe 2024, ubwo isi yose yizihizaga umunsi mpuzamahanga w’abagore (IWD), abo mu nzego z’umutekano z’u Rwanda (RSF) boherejwe mu Ntara ya Cabo Delgado kwifatanya n’inzego z’umutekano za Mozambique kurwanya ibikorwa by’iterabwoba by’umutwe wa Ansar Al Sunna, bifatanyije n’abaturage b’icyo gihugu mu birori byo kwishimira iterambere ry’umugore.
Ibirori byo kwizihiza uyu munsi byabereye mu gace ka Mocimboa da Praia, byitabiriwe n’Umuyobozi w’akarere, Sergio Cypriano, abapolisi, ingabo ndetse n’abaturage.
Mu butumwa yatanze muri ibyo birori, Sergio yibukije ababyitabiriye, ko n’ubwo uyu munsi ushimangira intambwe imaze guterwa mu buringanire, unatanga urubuga rwo gukangurira abantu kumenya ibibazo abagore bakomeje guhura nabyo mu byiciro bitandukanye by'ubuzima.
Yasabye abagore batuye Mocimboa da Praia kwitinyuka bakigirira icyizere, gufatanyiriza hamwe mu kwiteza imbere mu bijyanye n’imibereho myiza, ubukungu, umuco na politiki.