Minisitiri w’umutekano mu gihugu Sheikh Musa Fazil Harelimana yashimiye Polisi y’u Rwanda kubera akazi ikora ko kubahiriza amategeko no kubungabunga umutekano, ndetse n’ubufasha itanga mu kubungabunga amahoro hirya no hino mu bindi bihugu.
Ibi Minisitiri Harelimana yabivuze kuri uyu wa kabiri tariki ya 2 Ukuboza, ubwo yari ayoboye inama nkuru ya Polisi y’u Rwanda ikaba yari yanitabiriwe n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana, n’abandi bayobozi batandukanye muri Polisi y’u Rwanda.
Inama nkuru ya Polisi ni urwego rukuru muri Polisi y’u Rwanda, ikaba ihuza abayobozi b’amashami atandukanye agize Polisi y’u Rwanda, abayobozi ba Polisi mu ntara n’uturere bigize igihugu, bamwe mu bapolisi bakuru n’abahagarariye abapolisi bato bakorera mu turere no mu mashami yihariye ya Polisi y’u Rwanda.
Iyi nama iterana kane mu mwaka ikaba yiga ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro iba yarafatiwe mu nama ziheruka, bakarebera hamwe ibyo bagezeho n’ibibazo bahura nabyo ndetse bagafatira hamwe ingamba zatuma bakora bakanuzuza inshingano zabo neza.
Minisitiri Harelimana akaba yashimye Polisi y’u Rwanda agira ati:”Polisi y’u Rwanda yakoze byinshi mu kurwanya ruswa, impanuka zo mu muhanda, icuruzwa ry’abantu, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ibiyobyabwenge n’ibindi byaha. Ariko tugomba kongera izo mbaraga, kuko abanyabyaha buri gihe baba bashakisha aho bamenera ngo bahungabanye umutekano”.
Iyi nama nkuru ya Polisi ikaba yaganiriye ko n’ubwo umutekano wabaye nta makemwa muri uyu mwaka twenda gusoza, bagomba gushishikariza abaturage no gufata ingamba zo kuwukomeza cyane cyane muri ibi bihe by’iminsi mukuru twegereje.
Kuri iyi ngingo, Minisitiri Harelimama akaba yagize ati:”Ubu turegereza iminsi mikuru, tugomba kuba maso kuko nta kiruta umutekano w’abanyarwanda. Niyo mpamvu abapolisi bagomba gukora kinyamwuga kandi bagahesha isura nziza Polisi y’u Rwanda”.
Yaboneyeho umwanya wo kumenyesha abitabiriye iyi nama ko Leta y’u Rwanda iri gukora ibishoboka byose ngo iteze imbere imibereho myiza yabo.
Akaba yagize ati:” Kuba Leta iri gushaka uko yateza imbere imibereho y’abapolisi, birabasaba namwe kubwira abo muyobora kurushaho kuba inyangamugayo, bagakora akazi kabo nta bwoba n’ikimenyane, bakirinda ruswa n’ibindi bitemewe n’amategeko”.
Yasoje asaba abayitabiriye gushyiraho uburyo buhamye bwo gukorana n’abaturage kandi bakabinjiza mu murongo no kuganirira hamwe ibibazo bahura nabyo bagashakira hamwe ibisubizo.
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana, yavuze ko hari byinshi bikwiye gukorwa ngo ibyaha bikumirwe, n’ubwo hari bimwe mu bikorwa bishimishije Polisi y’u Rwanda yakoze birimo abantu baheruka gufatwa bakekwaho kwinjiza ikiyobyabwenge cya Cocaine bagikuye muri Brazil, iri fatwa akaba yavuze ko ryaturutse ku mikoranire myiza ya Polisi y’u Rwanda na Polisi z’ibindi bihugu.
Aka bayagize ati:”Aba bacuruzi ba Cocaine bafashwe kubera imikoranire no guhanahana amakuru hagati ya Polisi z’ibihugu bacagamo. Iyi mikoranire myiza turizera ko izadufasha gukomeza gukumira no kurwanya ibyaha”.
IGP Gasana yibukije abitabiriye inama nkuru ya Polisi y’u Rwanda ko mu kwezi k’Ugushyingo umwaka utaha wa 2015, u Rwanda ruzakira inama ngarukamwaka ya Polisi mpuzamahanga (Interpol), aboneraho kubabwira kwibutsa abanyarwanda ko uruhare rwa Polisi mu kurwanya ibyaha byatumye u Rwanda ruba kimwe mu bihugu bitekanye ku Isi, abasaba gukomereza aho.
Iyi nama ya Polisi mpuzamahanga izabera mu Rwanda umwaka utaha ikaba izahuza abantu barenga 1500 bazaba baturutse mu bihugu 190 bigize uyu muryango.
Icyegeranyo ku mikorere myiza (GCI) cya 2014-2015 cyakozwe n’ikigo cy’Isi cy’Ubukungu cyashyize u Rwanda mu bihugu bya mbere bifite umutekano muri Afurika, rukaba urwa 10 ku Isi.
Iki cyegeranyo kandi cyashyize u Rwanda ku mwanya wa mbere mu bihugu bifite abaturage bafitiye Polisi icyizere, rukaza ku mwanya wa 21 ku Isi, rukaba runayoboye ibindi bihugu muri Afurika mu kutagira ubujura n’ubugizi bwa nabi byibasira ubucuruzi.
Kinyarwanda
English










