Kuri uyu wa kabiri tariki ya 25 Ugushyingo, itsinda ry’abantu 40 mubitabiriye inama ya KICD basuye ikigo Isange One stop Centre gikorera mubitaro bya Polisi y’u Rwanda kiri ku Kacyiru
Bakigera kuri Isange bakaba bakiriwe n’umuhuzabikorwa w’icyo kigo, Chief inspector of Police Shafiga Murebwayire maze ababwira amavu n’amavuko ya Isange.
Yabasobanuriye uburyo ikigo gikora na serivise zihatangirwa ,yababwiye ko ikigo kigitangira cyashoboraga gukora amadosiye ari hagati 3 kugera kuri 4 ariko ubu ku munsi kikaba gishobora gukora amadosiye agera ku 10.
Yababwiye kandi ko Isange One-Stop Centre yagiyeho kugirango ifashe abahura n’ihohoterwa ,mu kubaha ubujyanama no kubafasha mu bwunganizi mu mategeko k’umuntu wahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Inspector Catherine Imbondy umuhuzabikorwa w’urwego rw’abagore muri Namibia yavuze ko, yishimiye uburyo uwahohotewe yitabwoho kandi akagirwa inama n’ikigo kandi kikamwitaho muri byose.
Kasale waje aturutse muri Zambiya akaba anakuriye urwego rurengera uwa hohotewe yavuze ko, ubumenyi arahuye muri icyo kigo bugiye kumufasha mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa mu gihugu akomokamo.
Kurwibutso rwa Jenoside rwa Kigali bakaba basobanuriwe amateka yaranze u Rwanda kugeze mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994
Basobanuriwe uburyo jenoside yakorewe abatutsi yateguwe kandi igashyirwa mubikorwa.
Laurencia W. Akorli ukora muri serivise za Polisi ya Ghana yavuze ko ibyo ibyakorewe abatutsi muri 1994 ari icyaha ndengakamere, ko uburenganzira bw’ikiremwa muntu bwateshejwe agaciro.
Yagize ati “Imana ishimwe kuba hariho igihugu cy’u Rwanda ubu gifite abaturage babanyeneza,mu rukundo,mu bumwe”. Yasabye ibindi bihugu cyane cyane kuza kwigira ku Rwanda uburyo rwabashije kubanisha abanyarwanda nyuma y’ amahano ya Jenocide ndetse n’uburyo iki gihugu cyabashije kugera ku iterambere kandi bikozwe n’abanyarwanda ubwabo.
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’igihugu cya Mali Hamidou Kansaye nawe wari wagiye gura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, yavuze ko amahano yagwiririye u Rwanda atabona uko yabisobanura.
Yavuzeko ibyo yabonye ntahandi byigeze biba asabako habaho ubufatanye kugira ngo ibyo abonye bitazagira ahandi biba kundi ku isi.
Kinyarwanda
English











