Mu ishuri rya Polisi y’u Rwanda riri i Gishari mu karere ka Rwamagana, kuri uyu wa gatanu tariki ya 27 Ukwakira 2017 hasojwe icyiciro cya kane cy’amahugurwa y’abazahugura abandi mu kugarura no kubungabunga amahoro ku Isi, aya mahugurwa akaba yarateguwe n’umutwe w’ingabo ushinzwe gutabara aho bikomeye muri Afurika y’Uburasirazuba (Eastern Africa Standby Force -EASF).
Aya mahugurwa amaze ukwezi kumwe yari afite insanganyamatsiko igira iti:”Twongerere ubushobozi abahugura abandi, tubaha ubumenyi bukwiye”.
Asoza aya mahugurwa, Umuyobozi w’ishuri rya Polisi rya Gishari Commissioner of Police (CP) Vianney Nshimiyimana wari uhagarariye Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana, yavuze ko yizera ko ubumenyi bayakuyemo bazabusangiza bagenzi babo bo mu bihugu byabo kugirango hongerwe imbaraga zizatuma bagera ku nshingano z’umutwe w’ingabo ushinzwe gutabara aho bikomeye muri Afurika y’Uburasirazuba (Eastern Africa Standby Force -EASF).
Aha yavuze ati:”Ibihugu byo mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba byiyemeje gutanga ingabo na Polisi kubungabunga amahoro, birenga aka karere bijya n’ahandi ku Isi kandi biharanira gukora kinyamwuga no kongera ubushobozi kugirango bikumire ibishobora guhungabanya umutekano haba mu karere no ku Isi yose.”
Yavuze kandi ko Polisi y’u Rwanda yiteguye kwakira andi mahugurwa ayo ariyo yose igihe babibasabye, anaboneraho umwanya wo gusaba ibihugu byohereje abapolisi muri aya mahugurwa gushyira mu mfashanyigisho zabo amasomo yo guha amatsinda y’abapolisi (Formed Police Unit-FPU) bajya kubungabunga amahoro ku Isi.
CP Nshimiyimana yasoje ashimira ubuyobozi bwa EASF bwatoranyije u Rwanda ngo rwakire aya mahugurwa, ashimira ibihugu byohereje abayitabiriye, abatanzemo amasomo n’abayitabiriye nyir’izina.
Mu ijambo rye, SP Francis Rogers Sengoire ushinzwe amahugurwa muri EASF akaba yari anahagarariye ushinzwe igice cy’abapolisi muri EASF, yashimye imikoranire myiza iri mu bihugu bigize EASF, aho yagize ati:”Aya mahugurwa, yabayeho kandi arangiye kubera imikoranire myiza irangwa hagati y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika (African Union-AU) na EASF, iyi mikoranire myiza ikaba igaragazwa n’aba barangije aya mahugurwa.”
Yakomeje ashimira abayitabiriye avuga ati:”Ndakeka ko bamwe muri mwe bitaraboroheye kumara ukwezi muri kure y’imiryango yanyu, ariko nk’uko turi abapolisi, mwarabyihanganiye kandi mwabyitwayemo neza. Ni ibyo gushimirwa.”
Komanda Assefa Tagenu wavuze mu izina ry’abarangije amahugurwa, yavuze ko aya mahugurwa bayakuyemo ubumenyi n’ubushobozi bwo kugera ku nshingano za EASF, aho yagize ati:”Turabizeza ko intego y’aya mahugurwa yagezweho, kandi ibihugu bigize EASF nibyo bizatubera abahamya kuko ubu bumenyi tuzabugeza kuri bagenzi bacu batabashije kuyitabira. Yasoje asaba ko amahugurwa nk’aya yajya aba buri mwaka.
Abarangije aya mahugurwa ni 25 baturutse mu bihugu bya Ethiopia Uganda n’u Rwanda rwayakiriye.
Kinyarwanda
English











