Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abayobozi n’abashinzwe umutekano mu mashyirahamwe ya moto mu mujyi wa Kigali bakanguriwe kwirindira umutekano

Ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, kuri uyu wa kabiri tariki ya 17 Kamena, habereye inama yahuje Polisi y’u Rwanda n’abayobozi ndetse n’abashinzwe umutekano mu mashyirahamwe y’abatwara za moto bakorera  mu mujyi wa Kigali, ikaba yari igamije kurebera hamwe uburyo hanozwa imikorere y’umwuga w’abamotari, birinda icyabahungabanyiriza umutekano mu kazi, ndetse banarushaho kumenya uko bakumira ubujura bwa moto n’ibindi byaha .

Umuyobozi mukuru w’ishami rishinzwe ubugenzacyaha muri Polisi y’u Rwanda Asssistant Commissioner of Police (ACP) Theos Badege, yababwiye ko bagomba gukangurira bagenzi babo b’abamotari kurushaho kwirindira umutekano, bakabanza kumenya abo batwara cyane cyane mu masaha akuze mbere yo guhaguruka kuko akenshi ari ayo masaha habaho ubujura bwa moto.

Yakomeje asaba abo bayobozi guhuza imikorere n’abo bashinzwe kuyobora kandi bakabakangurira kugira ikinyabupfura n’isuku mu kazi kabo, bakarushaho gutwara abagenzi neza.

ACP Badege yakanguriye abari bitabiriye inama, gukangurira abo bayobora guha agaciro umurimo bakora, kandi bakubahiriza amategeko, bakanareba ko muri bo ntababihishamo bakaba babanduriza isura.

Yasoje abasaba kujya batanga amakuru y’ikintu cyangwa umuntu washobora guhungabanya umutekano kandi bakayatangira ku gihe.

Muri iyo nama, umuhuzabikorwa w’amashyirahamwe y’abatwara za moto mu Rwanda  Felix Ruhindayashimye Polisi y’u Rwanda inama idasiba kubagira, asaba ko Polisi yabafasha gufata abatwara moto badafite ibyangombwa cyangwa abakoresha ibidahuye n’amazina ya ba nyiri moto, kuko akenshi ibibazo abatwara moto bahura nabyo mu ijoro  biterwa n’abantu nk’abo.

Aba bayobozi b’abamotari biyemeje ko k’ubufatanye na Polisi y’u Rwanda bagiye guca ubujura bwa moto buvugwa hirya no hino mu gihugu, bagakangurira abamotari kwivugurura no kuvugurura imikorere, bakabakangurira kugira ikinyabupfyura, no kongera amasaha yo gukora ndetse no gutangira amakuru ku gihe.