Kuri uyu wa kane tariki ya 5 Nzeri 2013, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwnada ku Kacyiru, hasojwe amahugurwa y’iminsi 2 yari ahuje abagenzacyaha n’abayobora za sitasiyo za Polisi 46 bo mu gihugu hose. Ayo mahugurwa akaba yaraberaga mu ishuri ry’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubugenzacyaha CID).
Mu ijambo rye uwari ushinzwe amasomo muri ayo mahugurwa Superintendent (SP) Arcade Mugabo, yavuze ko amasomo yagenze neza kandi ko bahuguwe ku bijyanye n’amategeko n’ukuntu bagomba gufata neza ibyafashwe na Polisi kuko mu gihe hakozwe dosiye neza, hakerekanwa n’ibyafashwe bizajya biborohereza mu manza bahura nazo mu kazi kabo.
Naho uwari uhagarariye abahuguwe Superintendent (SP) yashimiye Polisi kuba yarateguye amahugurwa nk’aya kuko ari ingirakamaro. Yakomeje avuga ko ubumenyi bayakuyemo buzabafasha kunoza imikorere yabo mu kazi akomeza avuga ko bazabusangiza bagenzi babo bakorana hirya no hino mu turere.
Asoza ayo mahugurwa ku mugaragaro, umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa bya Polisi DIGP Dan Munyuza akaba, yavuze ko aya mahugurwa ari ingirakamaro, kuko Polisi y’u Rwanda inshingano yayo ya mbere ari ugucunga umutekano w’abantu n’ibintu byabo. DIGP Dan Munyuza yakomeje avuga ko igihe Polisi ifashe ibikoresho by’abanyarwanda cyangwa abanyamahanga mu gihe baba aribo bari mu makosa, cyangwa ibikoresho byabo, byose bigomba kubikwa neza bikazasubizwa ba nyirabyo bikiri bizima.
Yongeyeho kandi ko muri Polisi iyo urwego rumwe rukoze nabi bigira ingaruka ku zindi nzego zose, akaba ariyo mpamvu yasabye abasoje amahugurwa, kunoza imikorere,basangiza ubumenyi bakuye mu mahugurwa bagenzi babo.
Yabwiye abasoje mahugurwa ko n’ubwo hari abashinzwe kwita ku byafashwe na Polisi kuri sitasiyo zabo, aba bayobozi aribo babazwa mbere na mbere ibyangiritse, bityo bakaba bagomba guhabwa aya mahugurwa.