Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abayobozi n’abagenzacyaha ba za sitasiyo za Polisi mu Rwanda bari mu mahugurwa y’uko bafata neza ibyafashwe na Polisi

Kuri uyu wa mbere tariki ya 3 Nzeri 2013, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwnada ku Kacyiru, hatangijwe amahugurwa y’iminsi 2 ahuje abayobozi 50 n’abagenzacyaha ba za sitasiyo za Polisi  mu gihugu hose. Ayo mahugurwa akaba  ari kubera mu ishuri ry’ubugenzacyaha riri ku Kacyiru.

Atangiza ayo mahugurwa ku mugaragaro, Senior Superintendent Benoit Nsengiyumva akaba ari umuyobozi  w’  ubutegetsi n’imari mu bugenzacyaha bukuru bwa Polisi y’u Rwanda, yavuze ko aya mahugurwa ari ingirakamaro, kuko  Polisi y’u Rwanda inshingano yayo ya mbere ari ugucunga umutekano w’abantu n’ibintu byabo, bityo igihe Polisi ifashe ibikoresho by’abanyarwanda cyangwa abanyamahanga baba aribo bari mu makosa, cyangwa ibikoresho byabo, byose bigomba kubikwa  neza bikazasubizwa ba nyirabyo bikiri bizima.

Yabwiye abitabiriye aya mahugurwa ko n’ubwo hari abashinzwe kwita ku byafashwe na Polisi kuri sitasiyo zabo, aba bayobozi aribo babazwa mbere na mbere ibyangiritse, bityo bakaba bagomba guhabwa aya mahugurwa.

Nsengiyumva yakomeje abasaba kumenya amategeko, kuko batazi amategeko imikorere ya sitasiyo zabo ntiyaba myiza.

Nsengiyumva yasoje ijambo rye abasaba gukurikira neza aya mahugurwa, bakita ku masomo bazahabwa, maze bakazageza ibyo bize ku bapolisi bayobora, bityo za sitasiyo zabo zikagira imikorere myiza bagafata neza ibikoresho by’abaturage biba byafashwe.