Ku itariki 27 Nyakanga abayobozi b’uturere twa Kirehe na Musanze basabye abadutuyemo kwirinda ibiyobyabwenge kandi bakagira uruhare mu kurwanya itundwa n’ikoreshwa ryabyo.
Ubu butumwa Muzungu Gerard uyobora Kirehe yabutangiye mu nama yagiranye n’abaturage bagera kuri 350 bo mu kagari ka Ruhanga, ho mu murenge wa Kigina; naho Musabyimana Jean Claude uyobora Musanze yabutangiye mu nama yagiranye n’abagera kuri 750 batuye mu kagari ka Gashinga, ho mu murenge wa Nkotsi.
Mu butumwa bwe, Muzungu yagize ati:"Nta cyiza cy’ ibiyobyabwenge. Usibye gutera ababinyoye gukora ibyaha, binatera ubukene n’uburwayi butandukanye. Abantu bakwiye kunywa no gucuruza ibintu byemewe n’amategeko kandi bidafite ingaruka mbi ku buzima bwabo."
Yasabye abatuye muri aka karere gukora neza amarondo kugira ngo bakumire kandi barwanye ikintu cyose gishobora guhungabanya umutekano.
Aganira n’abo baturage, umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kirehe, Superintendent of Police (SP) James Rutaremara yababwiye ko ibiyobyabwenge bifatirwa muri aka karere byiganjemo urumogi na Kanyanga.
Yagize ati:"Nk’uko byitwa, bitesha ibwenge uwabinyoye; hanyuma agakora ibyaha nko gukubita no gukomeretsa, gusambanya abana, ubujura no gufata ku ngufu."
SP Rutaremara yakomeje ababwira ati:"Ufatanywe ibiyobyabwenge arafungwa ndetse agacibwa ihazabu, kandi na byo bikangizwa. Urumva ko amafaranga yabishoyemo aba apfuye ubusa."
Mu ijambo rye, Musabyimana yasabye abatuye mu karere ka Musanze kuba ijisho ry’umuturanyi birinda ikintu cyose kinyuranije n’amategeko kandi batangira amakuru ku gihe yatuma gikumirwa.
Yagize ati:"Ntihakagire umuntu uhishira ikibi aho kiva kikagera kubera ko ingaruka zacyo zigera ku bantu benshi."
Musabyimana yakomeje agira ati:"Uruhare rwa buri wese mu kubungabunga no gusigasira umutekano rurakenewe. Nta wagira uruhare mu kurwanya ibyo na we akora. Buri wese arasabwa kwirinda ibikorwa byose binyuranije n’amategeko kandi akagira uruhare mu kubirwanya."
Yabasabye kandi kwirinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ubuharike, gucana inyuma, n’amakimbirane, kandi bakitabira gahunda za Leta nko kuboneza urubyaro, gutangira ku gihe ubwisungane mu kwivuza, n’Umuganda ngaruka kwezi.

Kinyarwanda
English










