Itsinda ry’abayobozi batatu mu muryango Higher Life Foundation baturutse mu gihugu cya Zimbabwe basuye ikigo Isange One Stop Centre mu rwego rwo kwirebera uburyo Polisi y’u Rwanda ikurikirana kandi igaha ubufasha abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.
Higher Life Foundation akaba ari umuryango mpuzamahanga ukorera mu bihugu byinshi bya Afurika ariko ufite icyicaro muri Zimbabwe, ukaba wita ku mfubyi n’abana batagira kivurira mu bintu bitandukanye birimo n’amashuri yabo.
Iri tsinda rikaba riri mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ine aho baje kwigira ku Rwanda ibijyanye n’inshingano zabo.
Bakigera muri icyo kigo Isange One Stop Centre cyita kikanagira inama abakorewe ihohoterwa, kikanafasha mu buryo bw’ubuvuzi n’ubutabera abahohotewe bakiriwe n’ umuhuzabikorwa wacyo, SP Shafiga Murebwayire, abasobanurira imikorere yacyo ndetse anabatembereza mu byumba bikigize n’ibihakorerwa.
Basobanuriwe kandi uko ikigo Isange gikorana na Minisiteri y’ubuzima mu by’ubuvuzi n’abunganira abandi mu mategeko.
Mu bindi bisobanuro bahawe, ni uko abahohoterwa bizana ku bushake bwabo abandi bakaza kubera ubukangurambaga butangwa n’ikigo Isange abandi bakanyuza ibibazo byabo kuri za sitasiyo zibegereye, nabo bakabigeza kuri Isange.

Fidelia Gandayi uyobora Higher Life Foundation yashimye Polisi y’u Rwanda kubera intambwe igaragara imaze gutera mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Akaba yagize ati:” Turashimira Leta y’u Rwanda na Polisi kuba yaratekereje gushyiraho iki kigo cyo kurwanya no gufasha abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ibi biragaragaza uburyo Leta y’u Rwanda yafashe ingamba zo guca burundu ihohoterwa rishingiye ku gitsina”.
Yavuzeko benshi muri bagenzi be ari ubwambere babonye imikorere inoze nk’iy’Isange ndetse ko bitandukanye cyane nuko mu bihugu iwabo bakira uwahohotewe.
Tafadzwa Sithole ushinzwe amategeko muri uriya muryango we, yashimiye umurongo mwiza washyizweho wo kurwanya ihohoterwa ,bakaba bavuze ko ubumenyi bavomye bagiye kubusangiza bagenzi babo mu bihugu baturukamo.
Yasoje avuga ko yishimiye imikorere ya Isange One Stop Center, anongeraho ko ashishikariza ibihugu bitaragira bene icyo kigo ko bikwirye kwigira ku Rwanda kugira ngo ihohoterwa ricike muri ibyo bihugu kandi ko bagiye gukoresha uburyo bigiye kuri iki kigo bwo kwakira abakorewe ihohoterwa mu bihugu bakoreramo.
Iri tsinda biteganyijwe ko rizakomereza ejo mu gihugu cya Uganda mu rugendoshuri nk’uru, ryanasuye inyubako ya One Dollar campaign iherereye ku Kagugu.
Kinyarwanda
English











