Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abayobozi b’inzego z’ibanze muri Nyarugenge bakanguriwe gushyira mu bikorwa gahunda y’isuku n’umutekano

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibikubiye mu mihigo yasinywe muri Nyakanga 2016 hagati ya Polisi y’u Rwanda n’umujyi wa Kigali n’uturere tuwugize igamije gukomeza kwita ku isuku n’umutekano mu mujyi wa Kigali, haganiriwe icyakorwa ngo yeswe.
 
Ni kuri uyu wa kabiri tariki ya 16 Kamena mu nzu mberabyombi y’akarere ka Nyarugenge, ahabereye inama yari ihuriwemo n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge igize aka karere n’abayobozi b’inzego z’umutekano muri Nyarugenge, ikaba yari iyobowe n’umuyobozi w’aka karere Kayisime Nzaramba.
 
Kayisime Nzaramba yasabye aba bayobozi gukangurira abaturage  kugira isuku mu byo bakora byose kuko isuku ari isoko y’ubuzima, bakarangwa n’isuku ku mubiri, aho batuye, aho baryama ndetse no kwita ku isuku y’ibiribwa.
 
Meya Nzaramba yagize ati:”Itsinda rigizwe n’intumwa z’akarere na Polisi rizanyura mu mirenge yose igize akarere ka Nyarugenge rireba aho ibikorwa bijyanye n’isuku n’isukura bigeze, twese rero turasabwa kubigiramo uruhare ku buryo akarere kacu kazahiga utundi.”
 
Yavuze kandi ko kugirango isuku n’umutekano bigerweho hakwiye kubaho guhembera igihe abanyerondo, nabo bakagira uruhare rugaragara mu kurwanya ubucuruzi bw’akajagari.
 
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Nyarugenge , Superintendent of Police (SP) Thomas Twahirwa nawe yabasabye guharanira ko mu mirenge yabo harangwa umutekano.
 
 Yagize ati:”Mu mirenge mushinzwe harimo abanywa n’abacuruza ibiyobyabwenge ndetse n’inzoga z’inkorano, kandi mubigizemo uruhare byagabanuka cyangwa bigacika. Mutugaragarize aho muzi abantu nk’abo tuhamenye natwe tuze tubirwanye kuko ahanini nibyo biteza umutekano mucye kandi mu mihigo twahize harimo kugira Kigali itekanye.”
 
Yaranababwiye ati:”Mureke dufatanye kurwanya ubucuruzi bw’akajagari buboneka muri aka karere, kuko bihesha isura mbi Nyarugenge cyane cyane ko aka karere ariko mutima w’umujyi wa Kigali.”
 
SP Twahirwa yarangije asaba kandi gukangurira abaturage bayobora kwitabira amarondo, bafatanyije n’urwego rufasha akarere mu kurinda umutekano (DASSO).
 
Imihigo yasinywe hagati ya Polisi y’u Rwanda n’umujyi wa Kigali n’uturere tuwugize izibanda ku mikorere myiza ya komite z’abaturage zo kwicungira umutekano no gukumira ibyaha (CPCs), ikorwa neza ry’amarondo, kurwanya ibiyobyabwenge, ihohoterwa ryo mu ngo n’irishingiye ku gitsina, kubahiriza amabwiriza ajyanye n’urusaku, kurwanya no gukumira ko abana batarageza imyaka y’ubukure bahabwa ibisindisha, kurwanya inkongi z’umuriro, kurengera ibidukukije, kunoza imicungire y’ibishingwe, gutera ubusitani aho butari no gufata neza ubuhari n’ibindi.