Mu nama ngishwanama ku miyoborere myiza yahuje abayobozi b’inzego z’ibanze mu ntara y’Amajyaruguru kuri uyu wa gatatu tariki ya 23 Ukwakira, umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana yabashimiye uruhare rwabo mu gukumira no kurwanya ibyaha no guharanira umutekano mu ntara yabo.
Yavuze ko mu ntara y’Amajyaruguru hari umutekano, ariko abasaba kutirara, abasaba gukomeza kurwanya ibyaha birimo ikoreshwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside, icuruzwa ry’abantu n’ibindi byaha.
Intara y’Amajyaruguru ikaba yarigeze kuvugwamo abahungabanya umutekano bitwa abarembetsi cyane cyane bacuruzaga ibiyobyabwenge birimo kanyanga, ariko ubu kubera ingamba Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’inzego z’ibanze n’abaturage bashyizeho, ibikorwa byabo bagizi ba nabi byagabanutseho 80 ku ijana.
IGP Gasana yanavuze kuri Filimi ipfobya Jenoside yaciye kuri BBC mu minsi ishize, avuga ko ibivugwa muri iyi filimi ari ibinyoma iteza urujijo mu banyarwanda n’abanyamahanga .
Yasbye abo bayobozi guharanira no guteza imbere umuco n’indangagaciro nyarwanda.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Kaboneka Francis yasabye abo bayobozi kuba umusemburo w’impinduka nziza, aho yagize ati:”Abanyarwanda bakeneye abayobozi bashaka ibisubizo by’ibibazo bafite, kandi abayobozi nkamwe mukwiye kuba “Intore” zizageza abaturage ku iterambere”.
Kinyarwanda
English











