Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abayobozi b’ibigo by’amashuri byigenga biyemeje guhagurukira hamwe bakarwanya ibyaha mu bigo byabo

Ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, kuri uyu wa mbere tariki ya 17 Ugushyingo 2014 habereye inama y’umunsi umwe yahuje umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana n’abayobozi b’ibigo by’amashuri byigenga bigera kuri 13, iyo nama ikaba yari igamije kongera ubufatanye mu gukumira no kurwanya ibyaha ndetse no kubungabunga umutekano mu bigo byabo.

Ibigo byitabiriye iyo nama ni: Green Hills Academy, Ecole Francaise, Ecole Belge de Kigali, International School Hope Academy, Virunga Valley Academy, St Paul International  School Academy, New Vision High school, Hagos International School, Riviera High School, Akiloh Institute for Women, La Colombiere School and Complexe School.

Aba bayobozi banaganirijwe ku gukangurira abana barera kumenya no kwirinda icuruzwa ry’abantu, iterabwoba n’ubufatanye bwa Polisi n’abaturage hagamijwe gukukira no kurwanya ibyaha bitaraba (Community Policing).

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda (IGP) Emmanuel K. Gasana yabwiye aba bashyitsi ko Polisi y’u Rwanda yiyemeje kurengera urubyiruko, cyane cyane iharanira kururinda ibiyobyabwenge n’ibindi byaha, hagamijwe kugira urubyiruko ruzagirira akamaro imiryango yabo n’igihugu, kandi baharanira guteza imbere igihugu.

Aha akaba yagize ati:”Ibiyobyabwenge ni icyorezo ku rubyiruko rwacu, ntidushaka kugira urubyiruko rutazagira icyo rugeza ku gihugu, bikaba bidusaba gukorera hamwe hagamijwe kururengera no kurandura icyo cyorezo”.

IGP Gasana yaboneyeho umwanya wo gusaba aba bayobozi gushyira ibyuma bifata amashusho ku bigo byabo, bityo umuntu wese winjiye mu bigo byabo akajya amenyekana, no gukoresha abashinzwe umutekano bizeye kuko rimwe na rimwe nabo bashobora kuba bamwe mu bateza umutekano mucye mu bigo byabo.

Umuyobozi wa Riviera High School Boniface O. Onyango, yashimiye Polisi y’u Rwanda kubera imbaraga ishyira mu gucungira umutekano abanyeshuri n’ibigo byabo ndetse  n’igihugu muri rusange.

Akaba yagize:”Polisi y’u Rwanda ni rumwe mu nzego za Leta rukora neza kandi rutabarira igihe iyo rutabajwe, ni byiza rero ko tuba abafatanyabikorwa bayo, tukarushaho kubungabunga umutekano mu bigo byacu n’ahabikikije, turushaho gutangira amakuru y’icyahungabanya umutekano ku gihe”.

Yavuze ko hari abanyeshuri bajya kwiga hanze,  ubushobozi bwo kwiga muri ayo mashuri yo hanze bakabuhabwa n’abantu baba bagamije kubakoresha mu kubacururiza ibiyobyabwenge mu bigo no mu gihugu byo hanze.

Abitabiriye iyi nama, basabye ko inama nk’izi zajya ziba kenshi, kandi basaba ko abayobozi gushyira ingufu mu gushinga no guha ingufu amatsinda y’abanyeshuri agamije kurwanya ibyaha (Anti Crime Clubs), kuko ayo mashyirahamwe atuma habaho kuganira ku gukumira ibyaha no kwifatira imyanzuro ku kurwanya ibyaha cyane cyane ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.