Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abayobozi b’ibanze muri Bugesera bakanguriwe gusangira amakuru

Mu rwego rwo gukumira no kurwanya ibyaha mu baturage, Polisi ikorera mu karere ka Bugesera yagiriye inama abayobozi b’ibanze kujya bakurikira bakamenya icyahungabanya umutekano n’aho cyaturuka, ibibera aho bayobora kandi bakihutira gutanga amakuru ku cyo bafiteho amakenga cyose.

Ni ubutumwa bahawe n’umuyobozi wa sitasiyo ya Polisi ya Nyamata, Chief Inspector of Police (CIP) Felix Ndayambaje mu nama yabaye ku italiki ya 6 Nzeli yahuje abagera ku 100 barimo abayobozi, abahagarariye abagore n’urubyiruko.

CIP Ndayambaje yagize ati:” Nk’abayobozi, namwe mugomba kumenya amakuru y’ibibera aho muyobora byose, mukaba aba mbere mu  kumenyesha Polisi  ku gihe igiteye amakenga cyose cyahaboneka.Tujya duhabwa amakuru ku byaha  na bamwe mu baturage kimwe nuko namwe bayabaha nibyizako twajya tuyahana ku gihe".

Yakomeje yibutsa abo bayobozi ko akarere ka Bugesera gahana imbibi n’igihugu cy’u Burundi ahahora hinjira hanasohoka abantu maze agira ati:”Ni ngombwa ko mwandika ku buryo burambuye abinjira n’abasohoka mu duce muyobora, ikibagenza, abo basuye n’igihe bazamara.”

CIP Ndayambaje yongeyeho ko kugirango umujyi wa Nyamata utekane, abayobozi b’ibanze bagomba gushyira imbaraga mu kwigisha abo bayobora ku kuba ijisho ry’umuturanyi kugirango bifashe mu gucunga umutekano cyane mu ijoro.  

Iyo nama y’umutekano kandi yasabye abayobozi gushyira imbaraga mu gushishikariza abaturage kugira uruhare mu gushyira mu bikorwa gahunda za Leta.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamata, Fred Rurangirwa nawe yashimangiye ku kintu cyo guhanahana amakuru n’inzego zishinzwe umutekano cyane Polisi kandi agira inama bagenzi be gukorana bya hafi n’abo bashinzwe kuyobora kugira ngo umujyi wa Nyamata ugire umutekano.