Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abayobozi b'amadini bagomba kugira uruhare mu gukumira ihohoterwa ryo mu ngo - Guverineri Munyentwari

Abayobozi b’amadini bagomba kugira uruhare mu gukumira ihohoterwa ryo mu ngo-Guverineri Munyentwari

 Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Munyantwari Alphonse arahamagarira abayobozi b’amadini n’ab’inzego z’ibanze gufasha abaturage kurwanya ihohoterwa ryo mu ngo n’irishingiye ku gitsina ndetse n’irikorerwa abagore n’abana kuko ari byo ntandaro y’umutekano muke mu muryango.

Ibi, uyu muyobozi yabivuze kuri uyu wa kane tariki ya 11 Kamena 2015, mu cyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda, cyakomereje mu karere ka Nyanza kuri sitade y’aka karere.

Ibirori byo kwishimira ibyo Polisi y’u Rwanda yagezeho mu myaka 15 imaze ishinzwe, byitabiriwe n’abaturage benshi b’akarere ka Nyanza, abanyeshuri bo mu bigo bitandukanye byo muri aka karere ndetse n’urubyiruko rutandukanye rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha bakorera muri aka karere ka Nyanza.

Hari kandi n’umuyobozi w’akarere ka Nyanza Murenzi Abdallah, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana ndetse n’abapolisi bo ku rwego rwa ofisiye bakuru.

 Mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye icyo gikorwa, Guverineri Munyantwari yavuze ko buri wese muri iki gihugu afite uruhare mu guharanira ko habaho umutekano usesuye.

By’umwihariko yasabye abakuru b’amadini n’amatorero atandukanye kugira uruhare mu kwamagana ibyaha bitandukanye ndetse n’akarengane kagaragara hirya no hino mu muryango nyarwanda.

Yagize ati” Abanyamadini bafite uruhare runini mu guhindura imyitwarire y’abayoboke babo. Kubera iyo mpamvu, ni bo ba mbere bakwiye guharanira ko amahoro arambye arangwa mu miryango, kubahana no gufatanya, bityo umuryango ukabamo umutekano usesuye."

“Polisi y’u Rwanda yagize  uruhare rukomeye mu kwimakaza iryo hame ryo kwimakaza umutekano usesuye, kubishishikariza buri wese ndetse yanafashije mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage. Abanyarwanda twese rero tugomba gufatanya tugaharanira gukunda igihugu cyacu tubungabunga n’umutekano."

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Murenzi Abdallah we yavuze ko umutekano ariwo shingiro ry’iterambere, bityo asaba ko ubufatanye hagati y’inzego z’umutekano n’abaturage bwakwiyongera mu kubungabunga uwo mutekano.

Yagize ati” Mu bihugu byinshi byo ku isi, Polisi n’abaturage ntibaba bumvikana. Mu Rwanda ho si ko bimeze kubera ishyaka ryo gukunda igihugu ryatumye habaho ko bose baharanira guteza imbere igihugu. Byongeye kandi, abaturage n’inzego z’umutekano kubera indangagaciro zabo , basenyera umugozi umwe mu gukumira no kurwanya ibyaha”.

Murenzi yakomeje avuga ko kubera ukuntu Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yubatse inzego z’umutekano kugeza ubu zikaba zikora akazi kinyamwuga, abaturage bose bagomba gufatanya nazo cyane cyane bazigezaho amakuru hakiri kare hagamijwe gukumira ibyaha.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana we yashimiye uruhare abaturage bagira mu gufatanya n’inzego z’umutekano gukumira ibyaha. Yashimiye urubyiruko rw’abakorerabushake b’akarere ka Nyanza uruhare bagira bafatanya na Polisi y’u Rwanda kurwanya no gukumira ibyaha.

IGP Gasana akaba yabwiye abaturage b’akarere ka Nyanza ko mu rwego rwo gukomeza kwegera abaturage no kubaha serivisi nziza kandi bifuza, guhera tariki ya 1 Nyakanga 2015, buri murenge mu gihugu uzaba ufite abapolisi bahakorera, bikaba ari mu rwego rwo kunoza imikoranire n’abaturage.

Yahawe urwibutso rw’ishimwe n’umuyobozi w’akarere ka Nyanza kubera ibikorwa bya Polisi hirya no hino bigamije kubahiriza amategeko no kubungabunga umutekano.

Muri ibi bikorwa by’icyumweru cya Polisi hanatanzwe inzu enye ku barokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994 batishoboye.