Nyuma y’ubutumire yahawe n’umuyobozi mukuru wa Polisi (Carabinieri) y’igihugu cy’Ubutaliyani Gen Giovanni Nistri, kuri ubu umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda Inspector General of Rwanda National Police -IGP) Emmanuel K. Gasana ari muri icyo gihugu, aho bari kuganira aho umubano usanzwe hagati ya Polisi z’ibihugu byombi ugeze.
Uyu mubano ushingiye ku masezerano y’ubufatanye (Memorandum of Understanding-MoU) Polisi z’ibihugu byombi zashyizeho umukono, akaba yibanda ku bufatanye mu kubaka ubushobozi.
Muri uru ruzinduko, umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda arimo muri iki gihugu, abayobozi bakuru ba Polisi z’ibihugu byombi barebeye hamwe aho ubufatanye n’ubutwererane Polisi z’ibihugu byombi ziyemeje ubwo zashyiraga umukono kuri aya masezerano umwaka ushize bugeze, biyemeza gukomeza kuyateza imbere no gukomeza gushyira mu bikorwa ibyo bemeranyijwe.
Muri aya masezerano, Polisi z’ibihugu byombi ziyemeje gufatanya mu byerekeranye n’amahugurwa y’abagize izi nzego, no gushyiraho itsinda rihoraho rizarebera hamwe ibindi Polisi z’ibihugu byombi zafatanya hagamijwe inyungu za Polisi z’ibi bihugu byombi.
Mu biganiro aba bayobozi bombi bagiranye, Gen Nistri yemereye mugenzi we kuzasura u Rwanda mu gihe cya vuba, kugirango na none baganire uko bateza imbere ubu bufatanye.
Gen Nistri yatangiye imirimo ye muri Mutarama uyu mwaka, nyuma yo gushyirwa muri uyu mwanya mu Ukuboza umwaka ushize wa 2017.
Kinyarwanda
English











