Umuyobozi mukuru wa Polisi mpuzamahanga Madame Mireille Ballestrazzi,n’umunyamabanga mukuru wayo Bwana Ronald K. Noble kuri uyu wa kabiri tariki ya 16 Mata basuye Polisi y’u Rwanda.
Aba bashyitsi bombi baje mu bihe bitandukanye bakiriwe n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP, Emmanuel K.Gasana ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru.
Madame Ballestrazzi yavuzeko ari ibyishimo kuriwe gusura Polisi y’u Rwandacyane cyane umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda kubera uko agaragaza ukwitanga mu mirimo ye cyane aho ari muri komite ya Polisi mpuzamahanga.
Ballestrazi yavuze ko hagomba ubufatanye bwa Polisi z’ibihugu bitandukanye, mu kurwanya ibyaha ndengamipaka no gushakisha ndetse no gufata abanyabikekwaho bagashyikirizwa ubutabera.

Yongeyeho kandi ko kuba u Rwanda rwarakiriye inama ya 6 mpuzamahanga ku kurwanya Jenoside,ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasira inyoko muntu ari ikimenyetso ikigaragaza ko Polisi mpuzamahanga yibuka jenoside yakorewe abatutsi mu myaka 20 ishize.
Aha yagize ati: “Ni ikimenyetso cy’uko Polisi mpuzamahanga igomba gushakisha no gufata abakoze Jenoside mu Rwanda bagashyikirizwa ubutabera”.
Bwana Noble we yashimiye umukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana ku ruhare n’inkunga atera umuryango mpuzamahanga wa za Polisi,avugako Polisi y’u Rwanda ifite abayihagarariye ku cyicaro gikuru kiri mu bu Faransa,Singapulu ndetse no mu karere.
Yavuze kandi ko biteye ishema kuba abanyamuryango ba Polisi mpuzamahanga baratoye ku bwiganze bw’amajwi ko umwaka utaha inama rusange y’uyu muryango izabera mu Rwanda.
Yasoje avuga ko n’ubwo bitoroshye gufata abakekwaho gukora jenoside mu Rwanda, kubera ko bagenda bahinduranya amazina n’ibibaranga aho baba , bakagumya kwihishahisha mu bihugu bitandukanye ariko amaherezo bazafatwa bashyikirizwe ubutabera kuko icyaha cya Jenoside kidasaza.
Kinyarwanda
English











