Uku kwishimira umusaruro mwiza w’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iy’u Burundi byabereye mu nama yahuje abayobozi ba Polisi z’ibihugu byombi.
Iyi nama ikaba yabaye kuri uyu wa kabiri tariki ya 5 Ugushyingo, ibera mu karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo. Iyi nama ikaba yari igamije kurebera hamwe ibimaze kugerwaho no gufatira hamwe ingamba zitandukanye nyuma y’uko impande zombi zishyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu minsi yashize. Ayo masezerano akaba agamije gukorera hamwe mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka, guhererekanya abanyabyaha ndetse no guhanahana amakuru, hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha hagati y’ibihugu by’u Rwanda n’u Burundi.
Abayobozi bakuru ba Polisi ku mpande zombi n'abandi bapolisi babaherekeje mu ifoto y'urwibutso (Foto: RNP Media Center)
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K Gasana yishimiye ibimaze kugerwaho mu rwego rw’imikoranire hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iy’u Burundi mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka, kurwanya ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, kurwanya ibyaha bijyanye n’icuruzwa ry’abantu ndetse no kurwanya iterabwoba.
Umuyobozi wa Polisi y’u Burundi CPP André Ndayishimiye we mu ijambo rye, yashimiye Polisi y’u Rwanda uburyo ifatanya na Polisi y’u Burundi mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka. Yishimiye kuba umutekano hagati y’imipaka y’ibihugu byombi wifashe neza kubera imikoranire myiza hagati ya Polisi z’ibi bihugu. CPP André Ndayambaje akaba yashimiye by’umwihariko Polisi y’u Rwanda kuba yarahaye amahugurwa abapolisi b’u Burundi mu bijyanye no kubungabunga amahoro.
Umuyobozi wa Polisi y’u Burundi CPP André Ndayishimiye mu ruzinduko rwe, yari ari kumwe n’abandi bayobozi muri Polisi y’u Burundi cumi n’umwe barimo n’umwungirije CPP Godefroid Bizimana.
Twababwira ko nyuma y’inama hagati y’abayobozi ba Polisi y’u Rwanda n’iy’u Burundi, Polisi y’u Rwanda yashyikirije iy’u Burundi, umuturage w’umurundi wari uherutse kwiba ibikoresho bya muzika iwabo hanyuma agatorokera mu Rwanda. Kubera ubufatanye bwavuzwe hejuru, yaje gufatirwa mu Rwanda tariki ya 1 Ugushyingo, bityo akaba yashyikirijwe Polisi y’iwabo, ibi bikaba bivuga ko nta buhungiro abanyabyaha bafite mu bihugu byombi.